Histoire du vicariat



Yüklə 1,1 Mb.
səhifə17/20
tarix04.02.2018
ölçüsü1,1 Mb.
#24228
1   ...   12   13   14   15   16   17   18   19   20

Ingingo ya I: DIYOSEZI

YE YAYIRAGIJE ROHO MUTAGATIFU

Rugikubita, Musenyeri Bigirumwami yagaragarije amarere ye mu bimenyetso bitatu. Icyambere ni umunsi yatoye wo guhabwa Ubwepisikopi, bikaba ku munsi mukuru wa Pantekosti. Icyakabiri ni izina ry’intego ye y’Ubwepisikopi yise Induamur arma lucis, bivuga ngo : Twitwaze intwaro z’urumuri. Icyagatatu ni izina ry’igaseti ya Diyosezi ye yise Cum Paraclito, bivuga ngo : Tuyoborwe na Roho Mutagatifu. Kuba ari Umwepisikopi w’Umwirabura, ushizwe kuyobora Diyosezi mu gihugu cy’Afurika yari igeze igihe cyo kwinyagambura ubukoloni bw’Abazungu, birumvikana ko Musenyeri yari akeneye ubufasha bwa Roho Mutagatifu kuko imparaga ze ariyo ntwaro yari ikenewe mbere ya byose.


Ubwo rero amaze kwiragiza Roho Mutagatifu muri ubwo buryo, Musenyeri Bigirumwimi yatangije igazeti ye yise, nkuko twabivuze, Cum Paraclito. Iyo gazeti yarigenewe kuba inzira yo kujya inama, kungurana ibitekerezo no gutangiza ibyerekezo bishyashya mu myigishirize y’Iyobokamana n’iyo Ubuyobozi bwa za Diyosezi mu Rwanda. Kugeza icyo gihe, nta gazeti iteye ityo yari yaba mu Rwanda. Diyosezi ya Kabgayi yari ho icyo gihe yari ifite akanyamakuru kitwaga Trait d’union. Ako kanyamakuru kari kagenewe kwandika amakuru n’imigambi y’Umwepisikopi. Musenyeri Bigirumwami rero yatangiye ashaka kuzana ibitekerezo bishya muri Diyosezi abinyujije muri iyo gazeti. Yifuzaga ko Abapadri be bajya babona aho basangirira ibitekerezo, ari mu biganiro ari no munyandiko. Biragaragara ko yari amaze igihe kirekire afite ikintu kimubangamiye mu mibanire y’Abasaserdoti. Bari baramaze igihe kirekire batekereza kandi bakora ubushakashatsi ku muco n’amateka y’u Rwanda ariko batagira aho babitangariza mu nyandiko. Turacyabyibuka. Mu 1935, Umupadri Wera witwaga, Vincent de Decker, yageze mu Rwanda, nuko bamwohereza kwigisha mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda. Uwo Mupadri yari intiti mu bumenyi bwa philozofiya n’ubundi buhanzi. Aho agereye mu Iseminari yatangiye gucengeza mu Bafaratiri inyota n’amatsiko yo kumenya no kumenyesha ibyakozwe mu muco gakondo w’u Rwanda. Bibanze cyane kubyerekeye inzego eshatu z’umuco w’u Rwanda: Indirimbo, Ibisigo n’Ubuvuzi gakondo. Yaratinze amenya Abafaratiri bahugukiye ubundi bumenyi gakondo maze abafasha kubucengeramwo. Ubwo bumenyi ni nk’ubwerekeye kuvuza ingoma, gucuranga, n’imitako y’ubwoko bwinshi. Muri ubwo bumenyi bwose hari Abafaratiri babigizemwo ubuhanga buhanitse. Mu byerekeye muzika twavuga bamwe mu bamenyekanye cyane nka Alfled Sebakiga na Eustache Byusa. Mu byerekeye ubusizi, tuzi cyane Alegisi Kagame. Mu byerekeye ubuvuzi gakondo twavuga Thomas Bazarusanga na Télesphore Kayinamura. Mu Byerekeye ubundi bumenyi twavuga nka Michel Rwabigwi mu by’imitako, Michel Seyoboka mu kuvuza ingoma na Viatori Kabarira mu gucuranga inanga. Kugirango abone aho atoreza Abafaratiri ubwo bushakashatsi, Padri de Decker yari yaratangije urubuga yise Cercle Saint-Paul.
Mubyakozwe muri urwo rubuga, rukiriho na nubu, twavuga ibi bikurikira : ibyerekeye imigenzo n’imico ya kinyarwanda, idini gakondo n’amateka y’u Rwanda rw’imbere y’ubukoloni. Ngicyo icyari cyarababaje Musenyeri Bigirumwami, kubona ko ubwo bumenyi bwose bw’Abafaratiri n’Abapadri b’Abanyarwanda butari bwarigeze kujya ahagaragara ngo bumenyekane no mu yandi mahanga. Yashakaga ko iyo gazeti ye yazitonda igatangaza ubwo bumenyi bwose bw’abana b’u Rwanda. Icyo gihe niho nitabiriye uwo mugambi. Mu 1965, mfatanyije na Joseph Majabo, twanditse muri iyo gazeti agatabo kitwa Imana y’u Rwanda. Cyakora amateka mabi twanyuzemwo muri icyo gihe nti yatumye uwo mugambi ugerwaho. Kuva aho ingoma ya Repuburika yadukiye, ayo mateka y’u Rwanda, Abakoloni n’Abaparmehutu bashushe nka abayasiba, bigisha ko ibyakera byose byari bibi bikwiye guhanagurwa bagatangira u Rwanda rushyashya.

Ingingo ya II : UBWIGENGE

MU BUYOBOZI BWA DIYOSEZI YA NYUNDO

Musenyeri Bigirumwami amaze gutorerwa kuba Umushumba wa Diyoseze ya kabiri mu Rwanda, Umwepisikopi wa Kabgayi n’Abamisiyoneri bagenzi be bari baramuteganyirije Abapadiri bazamufasha kuri uwo murimo. Muri bo harimwo Igisonga cye, Umucungamutungo wa Diyosezi, Umukuru wa seminari nto n’Umukuru wa Paruwasi ya Nyundo. Nguko uko iyo Diyosezi shya yari yarateganyirijwe abakozi b’ibanze bazatuma ishinga imizi. Musenyeri Bigirumwami abonye bamushyize mu maboko y’abantu atitoreye, ahita abyanga. Ubwo yaribwiraga ati : ayo maboko ashobora kuba ateganyirijwe kuniga uburenganzira bwanjye. Ahita yitorera abafasha be. Louis Gasore amugira Igisonga cye. Wenceslas Karibushi amugira Umunyabintu wa Diyoseze. Matthieu Ntahoruburiye aba Umukuru wa seminari nto. Naho Déogratias Mbandiwimfura aba Umukuru wa Paruwasi ya Nyundo.


Kubyerekeye Abapadri Bera bakoraga mu ma Paruwasi yari muri iyo Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Bigirumwami yababaniye neza. Naho ibyerekeye Abamisiyoneri baza bwa mbere muri Diyosezi, Musenyeri abibukira imigambi mishya. Aho kuzana abarangije kwigishwa imirimo y’Ibwiriza-butumwa mu mahanga, Musenyeri yiyemeza gutora abasore bacyigira Ubusaseredoti ndetse abazana mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda kwigana n’Abanyarwanda bazahurira ku murimo wa Diyosezi. Icyo yangaga ni uko abaje baratorejwe hanze uwo murimo, nkenshi usanga baratojwe imigirire idahuje nibiba bikenewe ino. Igihe nari nkiri mu Iseminari, nanjye niganye n’Abafaratiri b’Abazungu 6 biyo Diyosezi ya Nyundo. Abo ni aba : Paul Kesenne, Albert Cattoir, Jean-Baptiste Mendiondo, Raymond Delporte, Gabriel Maindron et Joseph Schmetz. Kuba bategekwa na Musenyeri wo ku Nyundo wenyine ntawundi bafite kwiyambaza, byatumaga bagira imibanire myiza n’abandi ba Padri b’Abanyarwanda bakorana muri Diyosezi.


Ingingo ya III : UBURYO BWO GUTEGURA

ABAZABA ABASASERDOTI

Igihe Diyosezi ya Nyundo itangiriye mu 1952, Abapadri b’Abanyarwanda nibo bonyine muri iki gihugu bari barize mu ishuri ryo mu rwego rwa za Kaminuza mu Iseminari ya Nyakibanda. Andi mashuri yatangirwagamwo ubumenyi bwisumbuye yari abiri: Urwunge rw’amashuri rwa Butare rwigishaga Abazafasha Abategetsi b’Abakoloni mu buyobozi bw’igihugu. Irindi shuri ryisumbuye ryari iry’i Zaza ryigirwagamwo abazaba abarimu mu mashuri abanza y’u Rwanda. Muri icyo gihe ibihugu by’Africa byiteguraga gusaba ubwigenge bwabyo, Kiriziya Gaturika nayo yiteguraga gushyira mu maboko y’Abana b’u Rwanda za Diyosezi zategekwaga n’Abamisiyoneri. Kugirango ibyo bigerweho, inyigisho zo mu rwego rwa Kaminuza nizo zari zikenewe. Igihe Musenyeri Bigirumwami yahabwaga Ubwepisikopi, mu Rwanda hose hari Umupadri umwe gusa wari warize muri Kaminuza y’i Roma, ariwe Déogratias Mbandiwimfura. Yari yarahakuye Impamyabushobozi y’ikirenga mu byerekeye Amategeko ya Kiriziya, mu mwaka wa 1947. Mu myaka 15 yose yakurikiyeho, kugera ku itariki y’ubwigenge mu 1962, u Rwanda rwari rumaze kubona izindi ntiti 4 muri urwo rwego. Abo ni aba: Alexis Kagame wabonye impamyabumenyi ya Doctorat muri Philozofia muri Kaminuza y’i Roma, mu mwaka wa 1952. Janvier Murenzi yabonye Doctorat mu bumenyi bw’Imitegekere y’ibihugu muri Kaminuza ya Louvain, mu 1952. Bernard Manyurane yabonye Doctorat muri Kaminuza y’i Roma mu byerekeye Amategeko ya Kiriziya, mu 1956. Stanislas Bushayija nawe yabonye iyo mpamyabumenyi yo muri iyo Kaminuza, mu 1961. Igihe Musenyeri Bigirumwami yasezeraga ku murimo w’Ubushumba bwa Diyosezi mu mwaka wa 1974, mu Bapadri 26 bari bafite izo mamyabumenyi za Doctorat mu Bumenyi butandukanye, Diyosezi ya Nyundo yari ifite mwo 12, bangana na 47%. Ibyo bikaba bigaragaza ko Musenyeri Bigirumwami ariwe wakinguriye Abana b’Abanyarwanda amarembo ya za Kaminuza kuburyo bw’umwihariko, mbere y’ubwigenge bw’ u Rwanda ndetse no mu myaka mike yakurikiyeho. Nguko uko yateje imbere amajyambere y’u Rwanda kugeza aho rubonye Kaminuza ya mbere y’i Butare, yashizwe n’ Abapadri b’Abadominikani bo muri Canada, mu 1963.


Igihe Musenyeri Bigirumwami aherewe Ubwepisikopi, mu Rwanda hari seminari nkuru imwe yo Nyakibanda, mu Ntara ya Nyaruguru ya cyera. Mbere hose iyo seminari igitangira, higiragamwo Abaseminari baturutse mu bihugu bitatu : u Burundi, Congo-mbiligi n’ u Rwanda. Hashize imyaka mike Diyosezi ya Nyundo ibayeho byabaye ngobwa ko Musenyeri Bigirumwami ashinga seminari nkuru ye iwe. Twibutse ko iyo Diyosezi yashizwe mu myaka yateguraga ubwigenge bw’u Rwanda. Icyo gihe, iyo seminari ya Nyakibanda yari imaze guhinduka indiri y’ibitekerezo by’amacakubiri. Bamwe mu Bapadri Bera bahigishaga bari bamaze kuba abajyanama b’Abanyamashyaka ya politiki yari atangiye icyo gihe ahuriwemwo n’Abakoloni n’Abanyarwanda bari mu ishyaka ry’Aprosoma na Parmehutu. Abingenzi muri abo twavuga Joseph Gitera na Grégoire Kayibanda n’abagenzi babo. Naho Abapadiri Bera bari babirimwo twavuga babiri b’ingenzi: Jan Adriaenssens na Léopold Vermeersch.

Abo Bapadri bombi bakoranaga n’abarimu b’Ababiligi bigishaga mu rwunge rw’amashuri i Butare ndetse n’abandi bakozi ba Leta b’Abakoloni. Abari babikomeyemwo twavuga aba bakurikira : André Coupez, Marcel d’Hertefelt, Jacques Maquet, Bernard Lugan n’uwahoze ari Umupadri Wera Roger Heremans. Abo ni bamwe muri babandi banditse amateka y’u Rwanda bayagoretse, ngo bayavugishe ko umwanzi w’u Rwanda ari Umututsi kuva igihe cyose. Uretse abo Bapadiri bo mu Nyakibanda n’Abarimu b’i Butare, hari abandi Bamisiyoneri bari barakataje mwiyo politiki yo kwikoma Abatutsi. Muri aba twavuga nka : Artur Dejemeppe wigeze no kuba umuyobozi wa Diyosezi ya Kabgayi by’agateganyo, igihe Musenyeri Déprimos yaramaze gusezera hategerejwe umusimbura we ariwe Musenyeri André Perraudin. Wa mugani ngo Uwarose nabi burinda bucya, uyu mugabo nawe tuzi amatwara ye. Yakurikije uwo murage wa mwenewabo ndetse abibamwo ikirangirire kugeza aho yandika ya baruwa yise «Urukundo imbere ya byose». Urwo rukundo rwe rwavugaga kandi ko, akarengane ku Umuhutu gaturuka ku Mututsi. Ibyo bitekerezo nibyo yabwirije wa mukoloni Guy Logiest wabaye Rezida w’u Rwanda agashyira mu bikorwa ibyo byifuzo byose byo kugira Umututsi umunyamahanga mu Rwanda. No kurugira akarima k’umwihariko w’Abahutu. Undi tutakwibagirwa ni Padri Naveau wadukanye ishyirahame ryitwa Urugaga rw’Abanyeshuri Gaturika muri Afurika (SECA). Iryo shyirahamwe ryakwijwe mu mashuri yose y’u Rwanda, riyakongezamwo amacakubiri y’amoko rigera naho rihindura urubyiruko ibikoresho bisenya ubumwe n’umutekano mu gihugu. Nguko uko abo bakoloni bo mu ma kanzu no mu ma pantalo, bakwije amacakubiri mu gihugu kandi bandika n’amateka y’u Rwanda uko umukoloni ayashaka.


Hari akajambo nifuza kwongera kubyerekeye ab’Abapadiri bombi bo mu Nyakibanda. Kerekeye kugaragaza ukuntu basa nkaho aribo bakongeje amacakubiri y’amoko mu Nyakibanda. Jan Adriaenssens, mbere yuko ajya mu muryango w’Abapadiri Bera, yabanje kuba umukozi wo hanze no kuba umurwanashyaka ukomeye mu rugaga rw’abakozi rwitwaga Le mouvement du syndicalisme Flamand. Aho niho yigiye amacakubiri yari hagati y’Aba Flamands na Aba Wallons. Urebye rero ibyo bitekerezo ni byo yazanye ino, Abahutu baba Abaflamands, Abatutsi baba Abawallons. Aho aviriye mu Rwanda no kubiba ayo macakubiri yahise ava mu Bupadiri kuko yaramaze gukayuka. Nawe Léopold Vermeersch, kuba umurwanashyaka w’Abakoloni n’Abaparmehutu yabyanduje Abasenyeri babiri bari basanganywe umutima wo kutavangura Abanyarwanda. Abo ni André Perraudin na Vincent Nsengiyumva, nkuko tugiye kubivuga. Musenyeri Perraudin igihe yari akiri umukuru wa Seminari ya Nyakibanda yari umuntu mwiza utagaragarwaho ibitekerezo by’amacakubiri. Nigihe atorewe kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, namuhimbiye igisingizo kimwita Umushumba ushokanye ishya. Nta shiti ni Padri Vermeersch wamukongejemwo ibitekerezo by’amacakubiri yaje kugaragaza nyuma nkuko twabivuze. Agiye kuva mu Nyakibanda yarahirimbanye abona umwanya wo kuba Igisonga cya Musenyeri Vincent Nsengiyumva Arkiepisikopi wa Kigali. Uwo muntu nari muzi. Acyiga i Roma, mu kiruhuko yajyaga ansanga mu Busuwisi nanjye nkihiga, nkamucumbikira. Naho agarukiye mu Rwanda twamwaranye umwaka twigisha hamwe mu Nyakibanda.

Icyo gihe niwe wadufashaga kwirukana ubugirigiri bw’abana bazaga kwirukana abakozi bacu b’Abatutsi. Iyo twabonaga byabaye nabi, yamaraga icyumweru cyose yigisha mu Misa, abwira Abapadiri n’Abafaratiri bari bafite ibyo bitekerezo by’ivangura ati : Ntawundusha Ubuhutu muri mwe, ariko mumenyeko hano mwazanye no kwitegurira kuba Abasaserdoti b’abantu bose. Iyo tubona uko uwo muntu yahindutse amaze kuba Umwepisikopi, akaba n’umurwanashyaka winkoramutima wa MRND ya Habyarimana yateguye kandi igashyira mu bikorwa genocide yakorewe Abatutsi. Birumvikana ko iyo mihindukire y’ibitekerezo bye yayicengejwemwo na cya Gisonga cye Vermeersch. Ikibabaje ni uko ibyo bitekerezo by’amacakubiri aribyo byamubyariye kuva muri ubu buzima kuburyo tuzi kandi bubabaje.


Mu Iseminari ya Nyakibanda naho ntihari horohewe. Abayirwanyaga bavugaga ko yaboze. Icyari gisigaye rero hari ugushaka ubundi buryo bwo kurera Abaseminari. Kugirango babigereho imwe mu nzira bagerageje hari kubanza kwirukana abarimwo bose, bakazaba batora abandi. Mu mwaka wa 1960, Abafaratiri bose boherejwe muri Paruwasi ya Save kuhagirira umwiherero w’iminsi 30. Uwo mwiherero wayobowe na Gabriel Barakana, Umupadiri w’Umuyezuwiti kandi w’Umurundi. Muri uwo mwiherero, buri Mufaratiri yarategeswe kwibaza niba Seminari ariwo mwanya we. Padri Mukuru yazaga kenshi kubasura, ababaza niba barangije kubitekereza no kubibonera igisubizo. Ndacyibuka ko nanjye yampamagaye, ambaza aho mbigeze. Naramushubije nti : kubitekereza ko narabitekereje, ndetse nagishijinama uyu Musaseredoti ubidufashamwo kuko nasanze abifitemwo ubwitonzi n’ubushishozi. Icyo nakuyemwo ni uko ndi mu mwanya wanjye kandi nizeye kuzaba Umusaserdoti. Abakuru ba Seminari rero basanze nibeshya, nibo bafata icyemezo cyo kunyiruka kandi bakaza bibonera igisubizo imere y’Imana. Ubwo nabivugaga nibwira mu mutima nti : Ntabwo nteze kuzafasha abampamba. Icyavuye muri uwo mwiherero ni uko Abafaratiri 40 batashye.
Babonye bigeze aho, Abepisikopi b’u Rwanda n’Abafasha babo bigirinama yo kwiyambaza Umuryango w’Abapadri b’Abasulpisiyani bazwi ho ubushobozi bwo kuyobora Amaseminari makuru. Uwo Muryango wabyakiriye neza. Nibwo wohereje mu Nyakibanda Abapadri 2 : Edouard Cavolleau na Blaise Forissier. Abapadri bera ibyo bintu ntibabyihanganiye, bagerageje kubirwanya ku buryo bwose. Abasenyeri babonye bigeze aho, biyemeza kutongera gushinga Abanyamahanga urugo bateguriramwo Abasaserdoti b’u Rwanda. Ku ikubitiro, nibwo bazanye Abapadiri b’Abanyarwanda 3 kuyobora iyo Seminari. Matthieu Ntahoruburiye aba Umukuru wa Seminari. Ahabwa abafasha ba 2 bafite impamyabumenyi ya Doctorat aribo Déogratias Mbandwimfura na Bernard Manyurane. Ikibazo cyo mu Nyakibanda cyagumye kuba ingorabahizi. Musenyeri Bigirumwami amaze kurambirwa ayo makimbirane adashira, yiyemeza gutangiza Seminari Nkuru ye ku Nyundo. Ubwo yatahanye Abaseminnari be bose bari mu Nyakibanda n’Abakuru bombi bo muri Diyosezi ye, aribo : Matthieu Ntahoruburiye na Déogratias Mbandiwimfura. Icyo gihe Abamisiyoneri bari bamaze wemeza ko abana b’Abanyarwanda badashobora kuba abaseserdoti nyabo.

Icyo gitutsi nta wari ushoboye kucyihanganira. Byari ngobwa ko bivuguruzwa kuburyo butari mu magambo gusa. Nguko uko Seminari Nkuru 2 zaje mu Rwanda. Tuzabona ukuntu iyo Seminari Nkuru ya Nyundo itakemuye burundu icyo kibazo cy’Amaseminari ko ahubwo yagikajije. Abatotezaga Abaseminari b’Abatutsi mu Nyakibanda babakurikiranye no ku Nyundo bashyirwa babirukanye mu Rwanda hose. Bigeze aho bahungira i Burundi mu Iseminari Nkuru y’i Bujumbura. Aho Musenyeri Bigirumwami amariye gusezera ku buyobozi bwa Diyosezi ya Nyundo no gusimburwa n’Umwepisikopi wemera gahunda ya Leta yose, Seminari ya Nyakibanda yongeye kuba uruhongore rumwe rutegurirwamwo abasaserdoti bo muri za Diyosezi zose zo mu Rwanda. Icyo gihe kandi politiki yo mu Rwanda, mu maza ya Perezida Habyarimana, yari ishushe nk’izanye amahoro. Ubwo Nyakibada yasubiranye umwanya wayo muri Kiliziya y’u Rwanda. Nguko uko Musenyeri Bigirumwami yakomye imbere abashakaga gusenya Kiliziya y’u Rwanda bahereye kuruhongore rwayo.



Ingingo ya IV : KWIGISHA IYOBOKAMANA RYA GIKRISTU

GUSHINZE IMIZI MU MUCO GAKONDO

Mu bantu banditse ibitabo ku muco w’u Rwanda, Musenyeri Bigirumwami ari mu b’ ingenzi. Mubyukuri, ntabwo ari na benshi. Nkuko tubizi kandi, Musenyeri Bigirumwami nawe ubwe ntiyari yarashoboye kwiga ayandi mashuri uretse ayo mu Rwanda ya Seminari Ntoya n’Inkuru kuko ariko byari bimeze mu gihe cy’Ubukoloni. Igitangaje rero ni uko nubwo atashoboye kwiga za Kaminuza zo mu mahanga zihanitse, ntibyamubujije kwandika ibitabo byinshi kandi bihanitse mu bushishozi. Mbere yo kwibaza ukuntu Umupadiri ushizwe kuyobora Paruwasi yabonye umwanya wo kwandika, tubanze tuvuge ibyo yanditse by’ingenzi dukurikije igihe yagiye abyandikira: Imigani migufi, mu 1967; Imigani miremire, mu 1971; Ibitekerezo, mu 1971; Imihango, imigenzo n’imiziririzo, mu 1974; Imana y’ Abantu-Imana mu Bantu, mu 1976; Umuntu, mu 1983. Nkuko bigaragara, ibyo bitabo biri mu nzego 4 : Imigani, Amateka y’uruhererekane-mvugo, Imigenzo, Ubummenya-mana na muntu. Nkuko tubizi, Musenyeri Bigirumwami, ubushakashatsi n’ubwanditsi ntibyari umwuga we. Yabaye umuyobozi wa za Paruwasi imyaka 23. None uwo mwanya n’ubwo bushobozi bwo kwandika ibitabo bingana bityo yabikuye he ? Igisubizo si icyo twihimbira, ubwe yarabitwibwiriye. Ibyo bitabo byose yabyanditse ari ugusubiza ibibazo by’Abakristu be. Ibyo bibazo byose byari bishinze imizi mu muco wa Kinyarwanda. Afatanyije n’abo bashyikiranaga bose, yashoboye kumenya byinshi mubyari bizwi mu Banyarwanda bo mu byiciro byose. Aho amariye kuba Umwepiskopi no kubibonera uburyo, yiyemeje kwandikisha ibyo yari yarakuye muri ubwo bushakashatsi. Nkuko tumaze kubibona, ubwo bushakashatsi bwose umuntu yabushyira mu matsinda abiri : iryambere ririmwo Ibyerekeye umuco w’u Rwanda, iryakabili ririmwo Igisesenguro cy’Ubumenyesha-mana buri muri izo nyandiko.



Musenyeri Bigirumwami namubonye bwa mbere umunsi ahabwa Ubwepiskopi. Ubwo hari mu mwaka wa 1952. Kumugoroba wuwo munsi, mu Iseminari Saint-Léon, hagiriwe ibirori byo kumwakira. Ubwo nari ngeze mu mwaka wa nyuma urangiza iyo Seminari. Mu izina rya Seminari yose namubwiye ijambo ry’ igisigo, ryo gutamba ineza. Icyo gisingizo cyitwa Mugabwa-mbere, kandi muraza kucyisomera kuko aricyo gisoza iyi nyandiko. Kuva icyo gihe, twagumye kujya tubonana. Ndetse yageze n’igihe agira imirimo ajya ashinga. Icyo nahereyeho ni uguhindura mu Gifaransa cya gitabo cye cyitwa Imigani miremire no ngeyeho kukigorora imvugo no gusesengura ibivugwa mwo. Igice cya mbere cyiyo migani, nacyandikishije mu dutabo tubiri twitwa Les Contes moraux du Rwanda, (UNR, 1987, 1989). Igice gisigaye cy’iyo migani, nacyo kizandikwa mu dutabo 2, ndacyagitegura. Nyuma yaho Musenyeri Bigirumwami yansabye kwandika igitabo kivuga Iyobokamana ry’Abakurambere bacu, kibivuye imuzingo. Yabwiraga icyo gihe ko, aho ibintu byo muri politiki bimugeze, atazabona umwanya wo kucyiyandikira.
Icyo gitabo nacyise Le Dieu de nos pères, nyandikisha mu dutabo 3 ( Bujumbura, 1974,1975,1981). Ku rupapuro rwambere rwaka gatabo ka 3, nashyizemwo ifoto ya Musenyeri Bigirumwami iherekejwe n’aka kajambo : « Aka gatabo ngatuye umuntu mbona ko ariwe rugero rw’Abanyarwanda bayobotse ubukristu batihakanye iyobokamana ry’Abakurambere bacu». Bidatinze nanditse akandi gatabo kuzuza kandi kavugitse mu magambo ahinnye ibyari muri utwo dutabo 3. Ako gatabo kitwa Je ne suis pas venu abolir mais accomplir, (Kigali, 1995). Narimaze imyaka irenze 10 nigisha muri Kaminuza y’i Kinshasa ibyerekeye Iyobokamana gakondo ry’Abanyafurika bo munsi y’Ubutayu bya Sahara. Mubiganiro nagiranaga n’Abanyeshuri baturutse muri ibyo bihugu by’Afrika, nasanze dufite idini imwe gakondo nubwo ivugwa mu ndimi nyinshi z’ibyo bihugu bitandukanye. Ngicyo icyatumye nongeraho icyo gitabo kubyo nari naranditse mbere byavugaga gusa Imana uko izwi mu Rwanda no mu Burundi no mu bindi bihugu duturanye. Kugeza icyo gihe iyo bavugaga ibyerekeye amadini, byasaga nkaho Afrika yo muri aka karere kacu ifite utudini twinshi rimwe na rimwe bakatwita mu ijambo rimwe ngo ni Uguterekera Abazimu. Kuva icyo gihe habayeho amanama menshi avugurura iyo myumvire kugeza ubwo hemerwa ko ibihugu by’Afrika byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bifite idini imwe gakondo. Ndetse n’ i Roma baratinze bemera iyo mvugo.
Nkuko bigaragara ibi bitabo byanjye bisangiye ibitekerezo n’ibya Musenyeri Bigirumwami byico gihe cyane ibyo avugamwo : Imana y’Abantu- Imana mu bantu. Ibyo bitabo byose bivuga : Ubumenyeshamana buri mu Kurema no kuvugurura ibiremwa (Mt 5, 17). Aho niho hagaragarira ko Uwaremye ibintu akaza no ku isi kubivugurura igihe yigize Umuntu, ari nawe washinze idini gakondo y’Abantu akayuzurisha idini ya Gikristu. Ubwo nibwo buryo Musenyeri Bigirumwami yifuzaga gutoza abigisha ivanjili. Ubwo buryo bushya bwo kwigisha gatigisimu bwitwa : Imenyeshamana rya gikristu rishinzimizi mu muco gakondo.
Iyo Abamisiyoneri bamenya kwigisha idini ya gikristu bahereye k’ubumenya-mana bw’Abakurambere bacu biragaragara ko amacakubiri yabibwe mu Banyarwanda atari gufata. Tugeze igihe cyo kumva ukuntu Musenyeri Bigirumwami avuga umuntu icyaricyo :

- « Abantu bose, iyo bava bakagera, batewemwo Umutima n’Ubwenge by’Imana.

- Abantu bose, banze bakunze, muli roho yabo no mu mubili wabo, bahasanga Imana yabakuye mu busa bakabaho

- Basanga bariho batibeshejeho, ahubwo babeshejweho n’Iyabaremye» (p.5).


Iyo gatigisimu ya Musenyeri Bigirumwami ivuga umuntu icyari cyo tuyigereranye ni iyo Bamisineri batwigishije.
« - Umuntu ni iki ? Umuntu ni roho n’umubiri.

- Roho ni iki ? Roho ni ikintu kizima kimeze nk’ubwenge gusa : Ntikiboneka, ntigifatika, ntigipfa kuko kitagira umubiri. Gishobora gutekereza, kwumva, kwigenga, gukunda no gukora».



Izo gatigisimu zombi zivuga umuntu icyaricyo ziragaragaza kuburyo bwumvikana, ishinze imizi mu muco w’iguhugu ni ireremba mu bitekerezo bitagira imizi mu muco no mibereho y’abantu. Iyambere ituma abantu bivugurura mu migirire yabo. Naho iyakabili ituma abant bahindura imvugo gusa. Iyo tuba twarumvise ya nyigisho ya Musenyeri Bigirumwami ivuga ko abantu bose baremanwe umutima ufite ishusho ry’Imana nti tuba twarumvise imvugo y’agahomamunwa ngo : Babandi ni babi muri kamere yabo, ni inzoka.

Ingingo ya V : ISHYIRWAHO

RY’ABEPISKOPI N’IKIBAZO CY’ AMOKO
Musenyeri Bigurumwami agihabwa Ubwepiskopi, yahise akubitana n`ikibazo cy’ingutu cyariho icyo gihe cyerekeye ibyarebwaga ku muntu ugomba kuba Umwepiskopi. Icyo gihe, icyo kibazo tugiye kuvuga, cyari kitaramenyekana ku bantu bose. Aho atorewe kuba Umwepiskopi, yasanze baramuteganyirije uzamubera Igisonga, ari we Padiri Joseph Sibomana. Muri icyo gihe, umwepiskopi, w’ umututsi yagombaga kugira Igisonga cy’ Umupadiri w’ umuhutu. Musenyeri Bigirumwami amaze kubona iyo politiki, abwira Sibomana ati ; umufasha w’Umwepiskopi, wa mugani w’ imvugo ya Kinyarwanda, aba ari nka Umugore w’ umuntu, nyirawe ni we umwitoranyiriza. Sinshaka ko bakugira umugaragu wanjye cyangwa uje kundwanya mu byerekeye politiki. Ndagirango nkumenyeshe ko mfite umugambi wo kukubonera umwanya usumba uwo kuba Igisonga cyanjye. Icyo ngusaba kumva neza ni uko Igisonga cyanjye, arijye jyenyine ugomba kucyishakira. Ubwo yahise atora Padiri Louis Gasore. Musenyeri Bigirumwami ntiyibagiwe ijambo yari yarabwiye Sibomana. Aho Umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi ya Ruhengeri , Bernard Manyurane, yitabiye Imana, yasimbuwe na Joseph Sibomana.
Ubwo rya jambo rya Musenyeri Bigirumwami riba ribaye impamo. Byaratinze uwo Mwepiskopi agira ibibazo muri iyo Diyosezi ye. Bigenze bityo Musenyeri Bigirumwami amwakira muri Diyosezi ye, aramuvuza, hanyuma amufasha kubona indi Diyosezi  ya Kibungo. Kandi rero amubera n’imfura cyane amuha n’uruhushya rwo kwitoranyiriza mu ba Padiri ba Diyosezi ye, abo ashaka kujyana kumufasha. Ubwo niho yatoye Musenyeri Chrysologue Kayihura, wari Padiri mukuru wa Seminari Nto yo ku Nyundo, ngo ajye kumubera igisonga muri Diyosezi ya Kibungo. Tugere kubyerekeye itotezwa rya Diyosezi ya Nyundo. Rugikubita, Seminari Ntoya ni yo Guverinema yahereyeho yibasira Musenyeri Bigirumwami na Diyosezi ye. Mu mwaka wa 1973, niho abateguraga guhirika Perezida Gregoire Kayibanda bayogoje amashuri yose y, u Rwanda, bayirukanamwo abanyeshuri b’Abatutsi. Icyo gihe, Colonel Alexis Kanyarengwe yagizwe umuyobozi w’iyo Seminari kugirango he kugira umututsi wongera kuyikandagiramwo.
Icyakurikiyeho ni Seminari Nkuru. Barayijujubije kugera igihe ihungira mu Burundi. Abo Baseminari bo ku Nyundo, na bamwe mu ba Padiri babigishaga kandi bahunganye, bavanze n ‘abo basanze i Bujumbura bakomeza amasomo. Ubwo abo Bafaratili bo ku Nyundo baherewe Ubusaseredoti i Burundi. Nyuma baje guhabwa imirimo mu ma Diyosezi yaho. Aho umutekano ugarukiye mu Rwanda, bagiye bataha buhoro buhoro, buri wese agasanga Umwepiskopi bumvikanye. Icyagatatu twavuga, ni ibitotezo byagiriwe Musenyeri Bigirumwami, bisa nawa mugani ngo «Urugiye kera ruhinyuza intwari». Abanyapolitike b’ icyo gihe cy’ amarembera y’ ingoma ya Kayibanda baramukomanyirije kugeza igihe atakigira urwinyagamburiro. Nubwo yari atarageza imyaka yo gusezera ku buyobozi bw’ iyo Diyosezi, yahisemwo kwikuriramwo ake karenge. Ariko asaba Roma ko yamusimbuza umwe mu bana be yirereye muri Seminari ye. Nguko uko yasimbuwe na Musenyeri Vincent Nsengiyumva. Turangirize ibyo bikorwa by’itotezwa bya Diyosezi ya Nyundo kucyabaye akumiro. Ako kumiro ni amahano yakorewe iyo Diyosezi mu gihe cya Genocide. Muri rusange, Abapadiri b’Abanyarwanda bishwe bazirako ari Abatutsi, abamenyekanye bari 103. Muri abo bose, abo muri Diyosezi ya Nyundo yonyine ni 30 ,bivuze ko ari 30%. Muri ibyo bitambo byazize uko Imana yabaremye, harimwo na Musenyeri Louis Gasore, wari Igisonga cya Musenyeri Bigirumwami. Yiciwe muri Paruwasi ya muhororo ariho atanga isakaramentu ry’ Ugukomezwa, kandi yicanwa n’Abatutsi bose bari muri abo bakristu yakomezaga.
Yüklə 1,1 Mb.

Dostları ilə paylaş:
1   ...   12   13   14   15   16   17   18   19   20




Verilənlər bazası müəlliflik hüququ ilə müdafiə olunur ©genderi.org 2024
rəhbərliyinə müraciət

    Ana səhifə