Histoire du vicariat


VI.3 Kwibutsa amabi Abanyamahanga batuzaniye



Yüklə 1,1 Mb.
səhifə10/20
tarix04.02.2018
ölçüsü1,1 Mb.
#24228
1   ...   6   7   8   9   10   11   12   13   ...   20

VI.3 Kwibutsa amabi Abanyamahanga batuzaniye

Kwibutsa ukuntu Abanyamahanga bagize Abirabura ndetse n’Abanyarwanda kubwumwihariko udukoresho twabo. Twibuke nk’igihe bafashe urubyiruko rw’ Abirabura bakarujyana iwabo kubakoresha imirimo y’Ubucakara. Twibuke imyaka n’imyaka Afurika yari mu Bukoloni bw’Abazungu. Twibuke n’Ubusahuzi bw’ubukungu bw’Afurika, bwerekeye amabuye y’agaciro, n’ibindi… Tutibagiwe n’Amayeri yashyizwe mu bucuruzi bwo ku isi yose butuma buri munsi turushaho kuba abakene naho abakire barushaho kuba abakire kandi babikesha ibiva iwacu. Twongere twibuke uko Imiryango-mpuzamahanga, nk’uwa l’ONU, ikoreshwa mu buryo ibihugu bikomeye bicura bufuni na buhoro ibihugu by’intege nke. Tugere ku byerekeye igihugu cyacu cy’u Rwanda. Ibibi amahanga yadukoreye ni byinshi kandi kuburyo bwinshi. Hari ibyo twavuze. Ariko ubu twibutse ibi bikurikira. Icyibanze kandi cyabaye nyirabayazana y’ibindi byinshi. Nkuko tubizi, hari cya kinyoma kivugako mu Rwanda hari amoko atatu kandi asumbana, yitiriwe ya matsinda atatu y’Abanyarwanda. Ikindi, ninde wakwibagirwa ingabo z’Amahanga zari mu Rwanda igihe cya genoside. Zabonye urugamba rukaze, aho gutabara zihitamwo kwikuriramwo akazo karenge. Ubwo buhemu bw’ingabo za l’ONU, nta muntu ufite umutima muzima bitababaje. N’uwazitegekaga, ari we Général Roméo Dallaire, w’Umunyacanada, yabonye bamubujije kugira icyo akora, ataha yimyiza imiso agira ati : aka ni akumiro ! Mu magambo make, twibutse amazina y’abantu 4 bagize ibikorwa bibi byabyaye icyiswe ikibazo cy’Abahutu n’Abatutsi. Duhere kuri Françoins Mitterrand, wari Perezida w’Ubufaransa mu gihe cya genoside y’Abatutsi mu Rwanda. Nguwo uwo twibuka imbere y’abandi bose, iyo dutekereza abantu bose baduhemukiye muri icyo gihe cy’amage.


Ubucuti yari afitanye na Perezida Juvénal Habyarimana ni bwo bwa mushyize ku isonga muruhando rw’abaduhemukiye. Twibutse ko yigeze kuvuga, amagambo yerekeye genoside y’Abatutsi mu Rwanda ngo : « Genoside yo muri bene turiya duhugu, ntacyo itwaye» ! Uwa kabiri tutakwibagirwa ni uwari Umunyamabanga mukuru wa l’ONU muri icyo gihe, Boutros-Boutros Ghali, w’Umunyamisiri. Uwo mugabo ni we wategekaga ingabo za l’ONU zoherejwe mu Rwanda mu gihe cya genoside. Uwo mwambari w’inama ya l’ONU ni we wa tesheje ingabo ze gukiza abapfaga maze zikabasiga mu menyo ya rubamba. Tugere kuri Guy Logiest wigeze kuba Rezida Udasazwe mu Rwanda. Uwo Mubiligi yari yaroherejwe mu Rwanda kurukura mu maboko y’Abanyarwanda bose ngo arushyire mu biganza bya Parmehutu. Abazi gutekereza bavugako igikorwa cy’uwo Logiest ari cyo cyatumye amabi yose yabaye muri uru Rwanda ashoboka. Turangirize kuri Musenyeri André Perraudin, wari Umwepisikopi wa Kabgayi muri ibyo bihe by’amahano. Nyiricyubahiro uwo, ni we wemeje amahanga yose ko ibyago byose by’Abahutu bituruka ku Batutsi. Aho bamariye gucengerwa n’iyo nyigisho, abari bagitinya kwica bashize ubwoba, imipanga barayityaza nta mususu. Ubwo bari bamaze kwemerako kuba Umututsi, byonyine ari icyaha gikwiye urupfu.

VI.4 Guverinema y’ubu igeze he muri gahunda yo kunamura u Rwanda ?

Ingabo z’Inkotanyo zakandagiye mu murwa w’u Rwanda, Kigali, ku itariki ya 4.07.1994. Kuva icyo gihe Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yatangiye kuyobora iki gihugu. Uyu munsi, turi mu mwaka wa 2011. Bivuzeko hashize imyaka 17 igihugu kiva ibuzimu kijya ibuntu. Tuvuze mu magambo make, iyo myaka itugejeje kuki ? Ibyaribyo byose, ibyinshi mu bikorwa ntibirarangiza kugaragaza umusaruro wabyo. Aho bigeze aha, ikigaragara ni icyerekezo cy’ibyiza byinshi bimaze kugerwaho. Hari ibintu bitandatu Inkotanyi zakoze zikigera mu gihugu twise imihamuro.


N’ubwo tutari bubisubiremwo, nibyo byabaye intango y’ibyakurikiyeho kandi tugiye kuvuga ubu. Icyikubitiro twibutsa ni uko Guverinoma yateganyije icyerekezo cy’imyaka makumyabiri-makumyabiri kugirango irangize gahunda y’ibikobwa byihutirwa. Nyuma yiyo myaka niho tuzashobora kubona icyo yatugejejeho. Cyakora mubyo imaze kutugezaho, hari ibyo twavuga ubu.


Umutekano w’igihugu. Amahoro n’umutekano mu gihugu cyose byabaye impamo. Za bariyeri zahoze mu gihugu ubu zaribagiranye. Abapolisi b’igihugu bacunga neza umutekano w’abantu n’ibintu byabo. Nubwo nta wakumira amakosa yose mu gihugu, abayeho aramenyekana kandi agahanwa. Ingabo z’igihugu dukesha uwo mutekano, zakoze imirimo ikomeye. Uwambere wabaye guhagarika genoside. Uwakabiri uba guhashya abacengezi baduteraga baturutse Congo. Uwagatatu wabaye uwo gushyinga ibirindiro byazo mu turere twose tw’igihugu kugirango nihagire umwanzi wongera kutumeneramwo. None ubu ikigezweho ni ukujyana uwo mutekano wacu muyandi mahanga akirimwo imidurumbano. Twavuga nko muri Sudani, muri Hayiti, n’ahandi.
2° Kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya genoside. Icyo gikorwa birumvikana ko kiruhije kandi ko kizafata igihe kirekire, ariko hari intabwe zitangiye guterwa. Kandi buhoro buhoro nirwo rugendo. Mu bushakashatsi buherutse gukorwa hari abavuga ko abarenze icyakabiri cy’umubare w’Abanyarwanda bamaze kumvako ari Abanyarwanda kurusha uko ari Abahutu cyagwa Abatutsi. Uwo mubare ugenda wunguka, cyane mu rubyiruko rw’Abanyeshuri. Ikigaragara ariko ni uko abantu bakuru, cyane abagize uruhare mu mahano twagushije, bikiri kure nk’ukwezi. Abo nta kundi bazahambanwa iyo myumvire yabo. Ibyaribyo byose, nkuko Abafaransa babivuga, Urubwejaguro rw’ibwa ntirubuza Gare-ya-moshi guhita.

Mubyo Leta y’ubu yagerageje gukora twavuga ibi bikurikira. Icya mbere kandi twigeze kuvuga, ni uko naza nkino Gacaca harimwo umugambi wo kunga abahemukiranye muri genoside. Hari abantu benshi bemeye ibyaha, babisabira imbazi kandi biyunga nabo bahemukiye ku buryo bugaragara. Ingero ni nyinshi.

Ariko twavuga nka ba Batigisite (T.G.S.T), babandi bakora imirimo nsimbura-gifungo hashyiramwo no kubakira abasenyewe muri genoside, kubaka amashuri, ibitaro, imihanda n’ibindi byinshi bisana igihugu bashenye. No kuba bajya ahagaragara, bambaye imyenda yemezako bagize uruhare muri genoside kandi bakajya babyigaya mu materaniro, bifite icyo byungura muri rusange. Bituma abayipfobya babona ruhamya ibavuguruza. Twavuga na ya Comisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ifite imigambi yo gushaka uburyo bwose bwo guhuriza Abanyarwanda, bo mungeri zose, mu bikorwa bimwe kugirango bamenyere gukorana nta rwikekwe. Nko mu mashuri hari Ama-clubs y’Ubumwe abatoza gushyira hamwe. Hari ingando z’Abanyeshuri b’icyiciro rusange cy’Amashuri yisumbuye ziba buri mwaka. Hari no gushinga Amatorero mu gihugu, agenewe inzego z’Abanyarwanda bose. Umugambi wayo ukaba uwo kuzagarura bwa burere rusange bw’Abanyarwanda bwahozeho mbere y’Abakoloni. Ntawarangiza kwibutsa ibi bikorwa bya Leta atavuze rya tegeko rihana ibikorwa bigaragaza ingengabitekerezo ibyutsa amacakubiri na genoside.


3° Umwanya w’u Rwanda mu akarere : U Rwanda rumaze kwinjira mu bumwe bw’ibihugu 5 byo mu burasirazuba bwa Afrika, ari byo Kenya, Tanzaniya, Uganda, Burundi n’u Rwanda. Ubwo bufatanye bwerekeye imibereho yose yibyo bihugu, ari mubya politike, ubukungu, imibereho y’abaturage, umutekano n’ubutabera. Igisa nkikitarajya kuri iyo gahunda y’ubufatanye ni ukuba igihugu kimwe. Muri ubwo bumwe n’ibindi bihugu, u Rwanda ruzungukiramo guhosha amakimbirane rusanganywe mu igihugu no kuva mu bwigunge bwo kutagera kumyaro y’inyanja. Tuve kuri iyo ngingo twibutsa ko gushaka ubwo bumwe n’ibindi bihugu, u Rwanda rwabishyizemo umwete kuburyo bugaragara. Kugirango bishoboke neza, rwinjiye mu muryango w’ibihugu bivuga Icyongereza, kuko ari cyo kivugwa muri ibyo bihugu byo mu karere.

Guverinoma y’ u Rwanda yongeyeho no gutegeka ko ururimi rw’Icyongereza rwigishwa mu mashuri kandi rukaba rumwe mu ndimi eshatu z’igihugu, arizo : Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda.


4° Kwagura amarembo y’u Rwanda : Nubwo u Rwanda ari igihugu gifite ubutaka buto, ntibirubuza kugirana umubano mwiza n’ibindi bihugu byinshi byo ku isi. Kuba u Rwanda rwarabayemo jenoside, nabyo byaruhaye kumenyekana ku isi yose. Kuba aka gahugu gato k’u Rwanda karashoboye kwikura muri jenoside konyine n’inkurikizi zayo amahanga arebera, byaruhesheje icyubahiro mu ruhando rw’amahanga. Muri iki gihe, u Rwanda rwakinguye amarembo, rufite gusabana n’ibihugu byose byo ku isi, nta gutoranya nta no gukumira. Uwigeze kumenya u Rwanda mbere y’imyaka 10 ishize, iyo arugarutsemwo muri uyu mwaka wa 2011, atangazwa n’uko rwahindutse cyane. Umurwa mukuru w’u Rwanda ariwo Kigali, usigaye warateye ikirenge mu cy’imirwa mikuru y’ibihugu byateye imbere. Gukunda umurimo wihuta kandi unoze bimaze kuba intwaro isunika amajyambere. Muturere twose tw’igihugu intero nimwe : Gukura amaboko mu mifuka, gutangira umurimo kare mu gitondo, gukorera hamwe igihe bishobotse, kwiga uburyo bugezweho bwo kongera umusaruro. Mu byaro byose by’igihugu, ibintu byose byarahindutse, amajyambere ari hose, abaturage barakeye. Ndetse n’umubano mucye u Rwanda rwigeze kugirana na bimwe mu bihugu by’amahanga, ubu warashize. Ubu kandi hari ibintu byinshi u Rwanda rutangaho urugero rwiza mu yandi mahanga. Tuvuge nko kuba ari rwo rufite umubare munini w’Abagore bari mu nzego z’ubutegetsi.

Abanyarwanda bose barareshya imbere y’Amategeko: Guverinoma za simburanye muri iki gihugu zose zashyize iryo hame mu itegekonshinga. Kubyandika ariko nibyazibujije kuryica. Ni mwumve nuko ndetse na Guverinoma ya Parmehutu, yari ishingiye ku ivangura, nayo uko yabyanditse mu Itegeko-nshinga (1962, Art.3) : « Repuburika y’u Rwanda iha Abanyarwanda bose uburinganire idakurikije ubwoko, inkomoko, igitsina, cyagwa amadini». Ni kuri iyo ngingo, Repuburika ya gatatu itandukaniyeho n’izindi ebyiri zayibanjirije. Ntiyabivuze gusa nk’izindi zose, ahubwo yabishyize mu ngiro, muri byose no mu buryo bwose. Ingingo zose zerekeye iryo hame, twarazibonye igihe twavugaga ibyerekaye: abagore, uburezi, impunzi, indangamuntu, kugera kubutegetsi, akazi n’ibindi…



VII. TUGARUKE KURI CYA KIBAZO TWATANGIRIYEHO:

NINDE UGIHENEYE AMACAKUBIRI MU BANYARWANDA ?

Icyo kibazo kirimwo ingingo enye: 1° Ayo macakubiri ateye ate? 2° Yakomotse he? 3° Ageze he? 4° Ukiyakeneye ni muntu ki?



VII. 1 Ayo macakubiri ateye ate ?
Witegereje neza, iki kibazo kirimwo bibiri. Icyambere ni ukumeya neza kamere y’icyo kibazo ubwacyo. Icyakabili ni ukumenya abantu bahembera ayo macakubiri. Tubanzirize kuri icyo kibazo kireba ubwoko bwayo macakubiri. Biragaragara ko ubwoko bw’icyo kibazo bushinze imizi ku bikubara byabaye mu Rwanda kuva mu 1959 kugera mu 1994. Naho ikibazo cyakabili cyo kumenya abantu bateye ayo macakubiri, ntawutabazi. Abambere muri bo ni Abakoroni banyigishije. Abakabiri ni abategetsi ba za Repeburika za mbere zombi bemeye ayo mateshwa y’Abakoloni. Amacakubiri, nkuko tubizi, yateranyije Abahutu n’Abatutsi. Bapfuye ibintu byinshi, ariko umuntu akaba yabishyira mu nzego ebyiri. Urwego rwa mbere ni urwo ibyerekeye ubukungu n’imibereho myiza. Urwa kabiri ni agaciro kahabwaga abari muri ayo matsinda yombi. Tubivuze muyandi magambo, ayo macakubiri yerekeye kurwanira ubutegetsi n’ubukungu bw’igihugu. Ikindi kandi yerekeye no kurwanira icyubahiro cya buri kiremwa muntu, kirwanya ubusumbane hagati y’Abatutsi n’Abahutu.
Gusobanura icyo aya amazina avuga nabyo birakenewe muri iki gihe. Twakwibutsa imvugo ya wa mugabo w’Umwongereza John Hanning Speke, yerekeye ayo matsinda yombi y’Abanyarwanda kandi yabaye nk’ihame ryemewe n’Abanyarwanda bose. Tubivuze mu magambo make, n’iki kiranga Umuhutu n’Umututsi ? Icyambere ni isura ye. Icyakabiri ni ukumenya umuryango ise akomokamwo. Ibyo bimenyetso byombi nibyo byingenzi mu bitandukanya Umuhutu n’Umututsi muri rusange.
Uretse izo mvugo z’Abanyamahanga, tuzi neza ko Rwanda rurimwo abantu b’ubwoko bumwe, bakitwa Abanyarwanda. Bakabamwo amatsinda atatu : Abatwa, Abatutsi, Abahutu. Impaka zerekeye icyo kibazo cy’amoko mu Rwanda turazizi kandi ntibikenewe kuzisubiramwo hano. Cyakora ntibyatubuza kwibutsa umuntu wigeze kubikoraho ubushakashatsi hanyuma akabibonera igisubizo cyoroshye kitaganisha mu mpaka za ngo turwane. Uwo mushakashatsi ni Marcel d’HERTEFELT wanditse igitabo cyitwa Les clans du Rwanda Ancien (Butare, 1971). Icyo gitabo kitwumvisha ko Abatwa, Abatutsi n’Abahutu bari mu bwoko bumwe kuko bakomoka ku bakurambere bamwe. Uwo mugabo yagaragaje ko mu Rwanda hari amoko nyayo 18, twavugamwo nkaya : Abazigaba, Abasinga, Abega, n’abandi tuzi. Icyiza ariko ni uko muri buri bwoko muri ayo 18 harimwo, Abatwa, Abatutsi, n’Abahutu. Dutanze nk’urugero, mu bwoko bw’Abega harimwo, 11% by’Abatwa, 10% by’Abatutsi, 7% by’Abahutu. Nkuko twagiye tubivuga, ayo mazina y’Abatwa, Abatutsi n’Abahutu ntavuga ubwoko bushingiye ku gisekuru gitandukanye, ahubwo bivuga amatsinda y’abantu atandukanyijwe n’ubutegetsi n’ubukungu bafite mu gihugu. Birumvikana rero ko ikibazo cyabaye hagati y’Abahutu n’Abatutsi ari ikibazo cya politiki, cyadukanywe n’Abakoloni. Batoje Abanyarwanda kumvako badasangiye ubwoko. Abahutu batozwa kumenyera kwitwa ko ari ubwoko budafite agaciro nk’aka Abatutsi. Kandi ko baremewe gutegekwa n’Abatutsi. Ntawabura kubabazwa n’uko hakiriho Abanyarwanda, kandi benshi bacyemera ibyo binyoma by’Abakoloni kandi bikiduteranya.

Muyandi magambo twumveko ayo mazina uko ari 3 atavuga ubwoko bwa kinyarwanda nk’aba bandi tumaze kuvuga Abaga n’Abasinga. Kandi bitanavuga ubwoko bw’amaraso nkuko twavuga Abashinwa n’Ababiligi. Ahubwo bikaba bivuga abantu b’ubwoko bumwe bafite ikibatandukanyije. Muri ayo matsinda y’abanyarwanda uko ari 3 rero, urebye ikibatandukanyije n’imyuga bakoraga : Abatutsi bakaba aborozi b’inka, Abahutu bakaba abahinzi b’imirima, Abatwa bakaba ababubyi b’ibikoresho byo mungo. Iyo myuga uko ari itatu rero, kuberako akamaro kayo ka kera kasumbanaga, byatumaga basumbana mu mwanya bari bafite mu gihugu.


VII.2 Inkomoko y’amacakubiri y’Abahutu n’Abatutsi
Nkuko tumaze kubibona, iyo myumvire yazannye n’Abakoloni. Muri bwa butegetsi bwabo bwo gukoresha abene-gihugu, Abakoloni babanje gutegekesha Abatutsi bakandamiza Abahutu, hanyuma zihinduye imirishyo bakandamiza Abatutsi bakoresheje abategetsi b’Abahutu. Ikibabaje ni uko abo bategetsi b’Abahutu bo muri Parmehutu na MRND, aho gukosora imitegekere y’Abakoloni barayikomeje ndetse baranayishimangira. Kubera ko Abahutu aribo benshi mu gihugu, ubwo bwiganze bwabo bw’umubare babuhinduye ubwiganze bw’amatora muri Demokarasi. Ubwo bumviseko ayo mayeri azabaha gutsinda mumatora yose.
Birumvikana ko Abakoloni bari bafite inyungu muri iyo migirire yo gukoresha Abanyarwanda guhonyora abandi. Ikigaragara ariko ni uko nta Munyarwanda numwe wari ukwiye kumvako afite inyungu yo gukoreshwa n’Abakoloni akandamiza mwene wabo. Ibyaribyo byose Abategetsi b’Abahutu babyakiriye neza kuberako harimwo kwiganzura Abatutsi bumvaga ko babasuzuguye igihe kirekire. Aho kurwanya ako karengane k’Abakoloni, abategetsi b’Abahutu bakageretse ku bategetsi b’Abatutsi kandi bazi neza ko atari bo bakazanye. Kandi ni koko, kera kungoma z’Abami, ubutegetsi bwasangirwaga n’Abanyarwanda bo munzego zose.
Tuzi nk’umushefu w’Umutwa witwaga Rujindiri, tuzi nk’umutware w’Umuhutu witwaga Bisangwa bya Rugombituri wari umutware w’ingangurarugo za Rwabugiri, emwe hari n’Abashefu b’abagore nka Nyirakigwene. Iryo kosa ryagizwe n’Abakoloni kandi rikomezwa na Repeburika za mbere zombi rimaze gukosorwa vuba aha na Repuburika ya gatatu. Yashyizeho ubutegetsi busangiza Abanyarwanda b’amatsinda yose nkuko byari bimeze igihe cy’ingoma z’Abami. Iyo mitegekere iracyageragezwa kugirango harebwe ikwiranye n’ibihe tugezemwo. Kandi bizafata igihe gikenewe cyose.


VII.3 Kuri ubu, aya macakubiri y’Abahutu n’Abatutsi ageze he ?
Kuri iyi saha, ayo macakubiri y’Abahutu n’Abatutsi twavugako akiri mu rwego rwo hasi nkuko yari ameze muri genoside ? Ntitubyibagirwe. Mu gihe cya genoside, kuba Umututsi byonyine, cyari icyaha gicisha umutwe uwo cyanditse kugahanga. Niko byari bimeze koko, ingabo za MRND-CDR ntizazuyazaga mbere y’umuntu wese witwa Umututsi zashoboraga kumukata ijosi. Ni nacyo ijambo genoside rivuga : kurimbura imbaga y’ubwoko bumwe. Umututsi warokotse iryo tsemba-bwoko rero ni hamana, si imbabazi yagiriwe. Ikindi kandi n’akajinya ko kumukurikirana karacyariho. Bamwe muri abo bicanyi baracyashakisha ukuntu bakuzuza uwo murimo nkuko babyivugira.
Ibyaribyo byose kubaza ntiba nta ntabwe nimwe turatera mu nzira yo gukosora iyo mibanire mibi yabaye mu Banyarwanda igisubizo kirumvikana : intabwe zaratewe, mu cyerekezo cyiza, ikigaragara ariko ni uko urugendo rukiri rurerure. Ariko akazi iyi Guverinema imaze gukora muri iyi minsi ntikapfuye ubusa. Icyambere kigaragara ni uko yashyizeho imbaraga nyinshi zikoma imbere abantu bose bashaka kudusubiza mu muriro utazima.
Ntitwaba twibeshye cyane tuvuze ko ba bicanyi n’ababafashije muri ya marorerwa babonye amasomo ahagije ababuza kwongera kubyisukamwo nta mpungenge. Naho ibyerekeye ka gatima ko kumvurana, k’amacakubiri, k’amashyari, hagati y’Abahutu n’Abatutsi, ntarirarenga. Birunvikana, tuvuye kure. Uko biri kwose, hari intabwe nyinshi tumaze gutera mu nzira iganisha ku bumwe bw’Abanyarwanda bose. Mu mibanire no mu mikoranire y’Abanyarwanda, ikintu cyose kivangura ku mugaragaro kirabujijwe. Na Indanga-muntu nticyerekana ibya ubwoko. Amabarura y’Abaturage yose, ndetse n’amatangazo yose, yirinda kubyutsa icyo kibazo cy’amoko y’Abanyarwanda.
Kumenya rero niba mu mitima no mu bitekerezo by’Abanyarwanda hari icyahindutse kigaragara, biraruhije kumenyekana. Biragaragarako tutakiri kuri zeru muri iyo nzira. Ikindi kigaragara kandi ni uko abarwanya iyo mbinduka nziza nabo bakiriho kandi batabihisha. Ingero ni nyinshi. Mu minsi ishize, hari umuntu wakonkobotse muri za Burayi, akigera hano i Kigali aza agira ati : ko mbonye Urwibutso rw’ Abatutsi bapfuye muri genoside, urw’Abahutu ruri he ? Ikindi kandi ntihashize igihe kirekire twumvise Raporo y’Umuryango w’Abibubye ivuga ko ingabo z’u Rwanda zagiye guhotorera Abahutu b’impunzi muri Congo. Icyo kirego, birumvikana ko, habayeho genoside ebyiri : imwe ikozwe n’Abahutu bica Abatutsi, indi igizwe n’Abatutsi bica Abahutu. Vuba aha kandi ubwo Umukuru w’igihugu yasuraga Ububiligi, aho agereye i Buruseli yakiriwe n’ikivunge cy’Abanyarwanda benshi bamwakirije imvugo mbi ngo niwe gicumbi cy’ironda-koko cyibasiye Abahutu. Ntanuwareka kuvuga amarorerwa ahanze kuri ubu, acishwa ku mbuga za Internet. Icyo gikoresho gishyashya cyadutse mu mibanire y’Abantu cyahaye umwanya umuntu wese, yaba muzima cyagwa yaba umusazi, kuvuga icyo ashaka ntacyo yikanga.

Uwashaka kubona igisubizo cyicyo kibazo twibaza, ku mibanire y’Abanyarwanda biki gihe, yareba muri Internet akiyumvira amayagwa arimwo. Ku matariki ya 20 na 21. 10.2010, hari inama yabereye i Kigali, iteraniwemwo n’Abanyarwanda benshi bo mugihugu n’abaturutse hanze, ndetse n’abagize Inama ya Komisiyo y’igihugu irwanya itsembabwoko rya korewe Abatutsi. Ayo ma nama yose agirwa muri iki gihe yerekana ko ikibazo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda kitarakemuka. Hari intabwe zatewe, ariko hari n’izindi nyinshi zigomba guterwa muri iyo nzira iganisha ku bumwe bw’Abanyarwanda.




VII.4 Ninde ugikeneye amacakubiri mu Banyarwanda ?
Tugiye kurangiza iyi nyandiko dusubira muri cya kibazo twatagiriyeho. Icyo kibazo kirimwo bibiri. Ubwambere turibaza niba kuri iki gihe hari ugikomeje gukenera ayo macakubiri. Ubwakabiri tugakenera gutahura bene abo bantu, abaribo, niba bakiriho ?
VII.4.1 Kuki hari abagikomeye kuri ayo macakubiri ?
Abateye ayo macakubiri bagiye bahinduka uko ibihe byagiye bisimburanwa. Ntawutabyibuka, aya macakubiri yadukanywe n’Abanyamahanga b’Abakoloni. Nibo baje bavuga ko mu Rwanda hatuye abantu b’amoko atatu kandi asumbana. Byatangiwe na wa mugabo John Hanning Speke hanyumwa bikomezwa n’Abakoloni ndetse babishyira no mu mitegekere y’u Rwanda. Batangiye batonesha Abatutsi barangiza babasimbuza Abahutu. Muri iyo migirire y’Abakoloni, birumvikana ko bari babifitemwo inyungu. Muri uko gusimburanya Abanyarwanda muri ubwo butegetsi bwabo burigihe barebaga uwo bakeneye. Kuva aho u Rwanda ruboneye ubwigenge, ubu bimeze bite, ubu tumeranye dute nabo Banyamahanga ?

Ubutegetsi bwa gikoloni bwo mu rwego rwa politiki bwararangiye. Biragaragara ariko ko abo bategetsi bacu bo mu gikoloni bacyuye ibendera ryabo ariko bataracyura amerwe ku kanyama kabo ko muri Afurika. Umukoloni ntakirya utwacu uko ashaka nkuko yari yarabimenyereye. Kugirango agire icyo afatira, yakoresheje abarwanya ubutegetsi buriho kuva tugihabwa ubwigenge kugeza uyu munsi.


Tuve ku Bakoloni tugere ku byerekeye Abanyarwanda ubwabo. Ubushyamirane hagati y’Abahutu n’Abatutsi bwagiye buhindagurika uko ubutegetsi bwagiye busimburana. Turibuka ko bigitangira Umuhutu ariwe wari warakandamijwe n’ubutegetsi bwa gikoloni. Nyuma yaho Umututsi aba ariwe ukandamizwa n’ubutegetsi bwa gikoloni ndetse n’ubwa za Repeburika za mbere zombi. Ubu se bigeze he ? Guverinoma y’ubumwe bw’Abanyarwanda iriho ubu irwanya ayo macakubiri. Ariko se hari Abanyarwanda bagikomeye kuri ayo macakubiri ? Tumaze kubivuga, barahari kandi ni na benshi. Ubushakashatsi bukorwa muri ibi bihe bugaragaza amajanisha asumbanye. Hari avuga ko hagati ya 30 na 35% by’Abanyarwanda bagikomeye kuri ayo macakubiri y’amoko, nubwo abenshi batagitinyuka kubishyira ahagaragara.

VII.4.2 Mu byukuri uwo aya macakubiri ashobora kugirira akamaro ninde ?
Igisubizo cy’icyo kibazo kigomba gushakirwa ku rwego ruri hejuru y’ubwikanyize no kutareba kure. Umubano mwiza mu bantu batuye mu gihugu kimwe ni ikintu cy’ibanze mu buzima bwabo gisumba izindi nyungu zose. Birumvikana rero ko ikintu cyose cyabuza ubwo bwumvikane kiba giterwa n’imyumvire mike kandi mibi. Nibyo byabaye rero muri uru Rwanda rwacu. Turebe uko byagenze ari ku Bakoloni ari ku Bahutu cyagwa se ari no ku Batutsi.

VII.4.2.1 Amacakubiri y’Abanyarwanda, mubyukuri yamariye iki Abakoloni ?
Iyo bataduteranya, ntibyari kubabuza kudutegeka. No kuba barajijije Abatutsi kwaka ubwigenge no gushyira imbere Abahutu bavuze ko batabushaka ibyo ntibyabujije ubwigenge kuza igihe cyabwo kigeze. Ubu rero dushobora guhamya ko ayo macakubiri batuzanyemwo ntacyo yamariye Abakoloni : bahemukiye ubusa.
VII.4.2.2 Amacakubiri y’Abanyarwanda, mubyukuri yamariye iki Abahutu ?
Kwibaza icyo ayo macakubiri yamariye Abahutu, bisa nkaho birenze ubwenge. Kuko na nubu hari abakiyakomeyeho. Twitonde rero turebe impamvu. Muri rusange, ayo macakubiri yateye ibyago Abahutu ku buryo bubili. Uburyo bwa mbere ni uko Abahutu biswe ubwoko butandukanye n’ubw’Abatutsi kandi busuzuguritse. Ubwakabili ni uko Abahutu bose bahamijwe kuba barakoze genoside. Twongere twiyibutse ibyavuzwe kuri izo ngingo zombi. Duhere ku byavuzwe ku moko atuye mu Rwanda. Abakoloni baje baducamwo amoko atatu : Abatwa, Abatutsi n’Abahutu. Abahutu bitirirwa isura ibasuzuguza. Twibutse imvugo muri zimwe twabonye zigaragaza ako gasuzuguro. Umugabo witwa Matthieu yavuze ati : «Umuhutu ari mu rwego rwo hasi rw’ubumuntu, hafi y’ubunyamaswa. Ni umuntu utaragera ku majyambere ; ubwenge bwe buracyasinziriye». Padiri Pagès nawe yigeze kuvuga ko Umuhutu « atagira uburanga, ahorana ubwoba, akagira n’ikinyabupfura gike». Mwene wabo Padiri Arnoux nawe yongeyeho ati : Umuhutu « afite izuru ripyinagaye, afite no mu maso hagufi» Uwitwa Delvaux nawe yagize ati : Abahutu «ni ubwoko bw’abacakara. Bafite isura idatunganye kandi idacyeye. Ariko bakaba abantu boroheje kandi batagira amayeri nk’Abatutsi» Huberty nawe yavuze ati : Abahutu «ni abanebwe, ni abanyamujinya, bazi kuyoboka, bamera nk’abana».

Hiernaux nawe yagize ati : Abahutu « bafite igihagararo gipima 167,08 cm, bakagira amazuru apima 52,41 mm, bakagira umutwe upima 196,08 mm z’uburebure ; bakitwa amazina yiyambaza Imana kandi arimwo kwiheba». Rezida Sandrart na we yaravuze ati : Abahutu « ni abantu bakayirana, ni abahinzi, ni abantu bagwa neza, ntibafite ubwenge bwagutse, ntibakunda ibintu bishya, bamenyereye kuba abagaragu, bavukiye gutegekwa, ni abapfayongo, ni ubanyamusozi, bakagira imibanire yoroshya kandi igwa neza». Bwana Hausner na we ati : «Umuhutu ni umuntu ushukika, ni nyamujyiyobijya, ni umuntu ugendera ku marangamutima aho kugendera ku bitekerezo, ni n’umuntu udakeneye kwigenga». Malinowski agahetura bose avuga ati : « Abahutu ni nk’abandi birabura. Ni Inguge zibuze umurizo ngo zijye mu zindi».

Ngaho rero nimubwire. Imvugo y’aba Banyamahanga murayumvise. Yamaze hafi imyaka ijana. Benshi mu Bahutu baratinze barayemera. Ibyari ibitutsi bumvako ntakundi ari yo kamere yabo. Kandi nanubu rukigeretse, benshi badashaka kuyipakurura. Ahubwo byabaviriyemwo kwanga Abatutsi no kumvako babasuzugura. Urebye neza rero ya macakubiri tuvuga hagati y’Abahutu n’Abatutsi naho ashinze umuzi wa rurongora. Nguko uko ikosa ry’Abakoloni ryagereswe ku Mututsi. Kubyemera rero byatumye Abahutu bigerekaho undi muzigo nawo utoroshye. Byababyariye kwemera gushorwa muri genoside babyemejwe naya mashyaka ya Parmehutu, MRND na CDR. Nguko uko Abahutu bose bambiswe iryo barate ry’ubwicanyi, kandi bose batishe. Ndetse no mu bishe, hari abishe kugirango baticwa. Ikindi kandi hari n’Abahutu bishwe kuko banze kwica. Akandi kaga kagwiririye Abahutu benshi kabaye igihe Guverinema ya MRND itsizwe, icyo gihe Abategetsi bayo bahungiye i Congo. Aho kugenda bonyine, bafashe bugwate Umuhutu wese bashoboye gukayirana maze bamujyana i Congo. Muri abo bagiye bose abagarutse ni mbarwa. Kandi nabo bagarutse bagarukanye isoni n’ikimwaro.


Nguko uko umutego mutindi wishe nyirawo: Abakoze genoside, bose ntibyabaguye amahoro. Ikindi kandi uretse ko hari n’ababiguyemwo, abategetsi ba MRND na CDR, bakoze genoside kugirango badasangira ubutegetsi n’Abatutsi bari bavuye mu buhunzi, n’ubwo bari bafite barabubuze. Ubu Abanyarwanda bose bagomba gusangira ubutegetsi muri Guverinema y’Ubumwe, ihuriweho n’Amashyaka ya politiki yose yemewe mu Rwanda. Ayaciwe burundu ni MRND na CDR. Ntagikwiye kubabaza abicanyi bakoze genoside nko kubonako bashatse guhanahanagura izina Umututsi ku isi ya Rurema, none bakaba bamusanga aho batuye hose. Hari Minisitiri wigeze kubwira umuhungu we ati: « Hazaza igihe bazajya babaza ngo "Umututsi yasaga ate". Hanyuma bakamusubiza bati: "Jya kureba amashusho yabo mu nzu z’Indaga-murage"». Ngayo, nguko! Nyamara ariko ntawahamyako uwo mu Minisitiri yari umuhanuzi nyakuri. Ntibiraba ngobwa kujya muri bene ayo mazu kugirango umenye isura y’Umututsi.



Yüklə 1,1 Mb.

Dostları ilə paylaş:
1   ...   6   7   8   9   10   11   12   13   ...   20




Verilənlər bazası müəlliflik hüququ ilə müdafiə olunur ©genderi.org 2024
rəhbərliyinə müraciət

    Ana səhifə