Histoire du vicariat


III.3 Iyi nyandiko tuyivugeho iki ?



Yüklə 1,1 Mb.
səhifə9/20
tarix04.02.2018
ölçüsü1,1 Mb.
#24228
1   ...   5   6   7   8   9   10   11   12   ...   20

III.3 Iyi nyandiko tuyivugeho iki ?

Nkuko bigaragara, iyi Guverinema yari mwo Abaminisitiri 21 : Abahutu 11, Ababiligi 9, n’Umututsi 1. Uyu yari yashyiriweho kwita ku mibereho y’impunzi z’Abatutsi. Iyo Minisiteri y’impunzi igaragaza ko ubutegetsi bw’icyo gihe bwari bwazanye impagarara mu gihugu. Icyo gihe niho Abatutsi benshi bahunze u Rwanda kugirango bakize amagara yabo. Mu by’ukuri, iyo Minisiteri yari igamije kumvisha izo mpunzi z’Abatutsi ko bakwiye kwishakira amararo n’amaramuko mu mahanga. Ubutegetsi bw’u Rwanda bwazumvishaga ko ubutaka bw’igihugu ari buto cyane, ko butagikwira abaturage bacyo bose, ko ibyiza ari ukwishakira rero ahandi baba. Ikinyoma cy’iyo mvugo ubu cyagaragajwe na politiki ya Guverinoma y’Ubumwe yo muri iki gihe. Ubu impunzi zose, zo mu bihe byose, zishishikarizwa gutaha kandi ubutaka bw’Igihugu bukingana uko bwanganaga kare kose. Impunzi zimaze kugerageza gutaha ku mahoro, abategetsi b’ u Rwanda bakazangira, byabaye ngobwa ko zifata intwaro. Zagarutse mu gihugu ku ngufu mu mwaka 1994, zirangajwe imbere ni ingabo za FPR- Inkotanyi.



Chap. IV : IRONDAKOKO

YAZA REPUBULIKA ZA MBERE ZOMBI


IV.1 INGENGABITEKEREZO Y’ IVANGURA-MOKO
Nkuko bizwi, umwaka wi 1959 wabaye umwaka w’ibikubara. Kuri bamwe, uwo mwaka wabaye uw’impinduka nziza z’amajyambere, naho ku bandi wabaye impinduka z’amajyanyuma. Ku itariki ya 1.07.1962, ibendera ry’Ababirigi ryaramanuwe, risimburwa n’iry’ u Rwanda. Ibyo byabaye ikimenyetso cyuko u Rwanda rusubiranye ubwigenga bwarwo. Ikibabaje ariko ni uko ubwo bwigenge bwaguye mu mutego. Inkoni iragiye u Rwanda, icyo gihe yavuye mu maboko y’Abakoloni ijya mu biganza bya Parmehutu ya Grégoire Kayibanda n’abagenzi be. Amaherezo ariko, Kayibanda nawe yaje kuyamburwa na MRND ya Juvénal Habyarimana ku itariki 5.07. 1973. Iryo hererekanya bubasha hagati y’ubutegetsi bw’Abakoloni nu ubwa Repubulika za mbere zombi nta bwigenge nyakuri ryazaniye Abanyarwanda. Ibiri amambo ahubwo ni uko ubumwe bw’Abanyarwanda bwarusijeho kuzamba. Byageze n’aho genoside yahitanye Abatutsi yo mu mwaka 1994 ishyirwa mu migambi kandi ikemerwa igakorwa ku mankwa y’ihangu, Amahanga yose arebera.

IV.2 Imvugo 3 z’ ivangura-moko
1° Amategeko 10 y’Abahutu
Mu numero ya 6, ku rupapuro rwa 8, mu kinyamakuru Kangura cya Hassan Ngeze, tuhasanga amategeko 10 y’Abahutu yahibwe na Joseph Gitera. Ayo mategeko aha Umuhutu amabwiriza ngo amenye uko akwiye kwifata imbere y’Umututsi.
1. Buri Muhutu agomba kumenya ko buri Mututsikazi ahari hose aba akorera ubwoko bwe. Nicyo gituma, aba ari umugambanyi Umuhutu wese : urongora Umututsikazi, umugira inshoreke, umugira umukarane we cyagwa uwo afasha.
2. Buri Muhutu agomba kumenyako abakobwa bacu bifata neza kurusha Abatutsikazi, mubyo bakora byose.
3. Bagore b’Abahutukazi, ni mukangukire kumvisha abagabo banyu, basaza banyu, n’abahungu banyu gufasha hasi kurarukira Abatutsikazi.

4. Buri Muhutu agomba kumenyako Umututsi wese ari umunyamayeri mubyo akora byose. Kandi agomba kumenyako burigihe cyose Umututsi ahora ashaka isumbe ry’ubwoko bwe. Nicyo gituma, aba ari umugambanyi Umuhutu wese  ufatanya n’Abatutsi mu bikorwa bye bifite inyungu, Umuhutu uteranya amafaranga ye cyagwa aya Leta mu bucuruzi bw’Umututsi, Umuhutu uguza cyagwa akaguriza amafaranga Umututsi, Umuhutu ufasha Abatutsi kunguka mu bucuruzi bwabo.

5. Imyanya y’ubutegetsi ikomeye mu gihugu igomba guhabwa Abahutu : ari muri politiki, ari mu butegetsi bw’igihugu, ari mw’icunga mutungo ry’igihugu, ari no mu ngabo n’umutekano w’igihugu.
6. Mu rwego rw’uburezi rw’abana b’u Rwanda, umwanya w’Abahutu ugomba kuba uwambere hose ari ku Banyeshuri ari no ku Barimu babo, kandi mu byiciro byose.
7. Ingabo z’igihugu zigomba kuba Abahutu gusa. Intambara yo mu kwezi kwa 10.1990 yatwumvishije ukuntu ari bibi guha Abatutsi umwanya wo kugira intwaro. Nta musirikare w’igihugu ugomba kurongora Umututsikazi.
8. Nta Muhutu ukwiye kugira impuhwe z’Umututsi.
9. Abahutu iyo bava bakagera bagomba gushyira hamwe muri byose. Abahutu bari hanze n’abari mu gihugu bagomba guhora bashakira amaboko bene wabo bo mu gihugu nabo baturanye bitwa Bantu. Bagomba guhora bategura imitego y’Abatutsi. Ikindi rero Abahutu bagomba guhora biteguye kurwanya abanzi babo b’Abatutsi hose no muri byose.
10. Impinduramatwara yo mu 1959, amatora ya Kamarampaka yo mu 1961, n’umugambi w’Abahutu w’ivangura-moko, bigomba kwigishwa Abahutu hose no mu nzego zose. Buri Muhutu agomba kwigisha k’uburyo ashoboye bwose uyu mugambi w’ ivangura-moko. Azaba atubereye umugambanyi Umuhutu wese uzatoteza undi Muhutu mwene wabo, amuziza ko yasomye, ko yatangaje cyagwa se ko yigishije iyi ngengabitekerezo.


2° Ijambo ry’ Umwepisikopi
Musenyeri Phocas Nikwigize, wahoze ari Umwepisikopi wa Diyoseze ya Ruhengeri, igihe yari mu buhungiro, muri Kivu ya ruguru, yahavugiye ijambo ry’agahoma-munwa. Uburemere bw’iryo jambo buva kuri nyiri kurivuga n’ubugome buririmwo.
Nkuko Musenyeri abivuga, Umututsi yahamijwe icyaha cyakozwe n’iyamuremye ngo ikamuha kamere mbi. Ikirushijeho gutangaza ni uko bagenzi be b’Abepisikopi bo mu Rwanda batigeze bagira bati : dusangiye Imana nti dusangiye iryo jambo. Dore iryo jambo uwo Musenyeri yabwiye Els de Temmermen, w’ikinyamakuru cy’Abafulama cyitwa De Volkskrant, cyasohotse ku tariki ya 26.06. 1995. Yarubahutse avuga ati : Umututsi ni umunyamayeri, ni iryarya kandi yavukanye kamere mbi.


3° Ijambo ry’Umunyapolitiki
Mwarimu Léon Mugesera, umwe mu bayobozi b’ishyaka rya MRND, yigeze kuvuga ijambo ritazibagirana. Yarivugiye mu giterane cy’abarwanashyaka babo cyagiriwe ku Kabaya, imbere ya Juvenal Habyarimana, Perezida wa Repeburika ku itariki ya 22.11.1992. Iryo jambo ririmwo ingingo zingezi ebyiri. Iya mbere ni uko uwo murwanashyaka w’imena wa MRND yatangaje ko bibabaje kuba bararetse Abatutsi bakikora bagahungira mu mahanga aho ku bica. Mu ngingo ya kabiri yagize ati : kugirango dukosore iryo kosa, Abatutsi bose tugiye kubasubiza aho bakomoka muri Businiya tunyujije intumbi zabo mu mazi ya Nyabarongo.

Chap. V : INKOTANYI ZIBOHORA U RWANDA

Nkuko bizwi, ibihumbi n’ibihumbi by’Abatutsi byahungiye mu mahanga kuva mu 1959. Uburenganzira bwo kugaruka mu gihugu cyabo bari barabwambuwe n’ubutegetsi bw’icyo gihe, bwitwaje ko ubutaka bw’u Rwanda bwababanye buto. Naho Abatutsi bari barasigaye mu Rwanda, bari baragizwe abacakara, batakigira uburenganzira mu gihugu : ari mu mashuri, ari mu kazi, ari mu ngabo z’igihugu, nta n’ijambo bagiraga mu mibereho y’igihugu. Ako karengane kahumiye ku mirari ya genocide yo mu 1994. Impunzi zimaze ku gerageza ku buryo bwose gutaha mu mahoro, ndetse zimaze no kubigoragoza muri ya mishyikirano yabereye Arusha, zagize ziti : turatashye ikibyimbye kimeneke. Ingabo z’Inkotanyi ziceka imirindi, zizirangaza imbere. Ingabo z’inkwakuzi zambukira Kagitumba, ku mupaka w’u Rwanda n’ u Buganda, ziri kuruhembe rw’umuheto rwa Général Fred Gisa Rwigema. Rugikubita, Rwigema yasakiranye n’amasasu y’umwanzi, asesa amaraso ku butaka bw’u Rwanda, arubera atyo umutabazi. Imana iragira u Rwanda, ubwo irarugoboka. Irwoherereza Général Paul Kagame, ni uko ahamya umurindi ararwanisha. Uwo mugaba aza ari Cyungura-rwanda. Aruca hirya aruca hino, aragagaza araganza. Ingabo ze zivubuka ibyoko byose, umurwa w’u Rwanda zirawutaha. Zasesekaye mu marembo ya Kigali ku itariki ya 04.07.1994. Zitajuyaje, zihamagara andi mashyaka ya politiki atakoze ibara, maze zishinga Guverinoma y’ ubumwe bw’Abanyarwanda. Iyo Guverinoma yagaruye amahoro n’ihumure mu Rwanda. Hanyuma ishinga imizi y’ubutegetsi buzirana n’ingoma y’igitugu.

Ndetse ishyiraho ni inzira zo kugera ku majyambere ahamye. Bwa bugome bwose bwari bwarahawe intebe ku ngoma y’Abakoloni na Repeburika za mbere zombi, Leta y’ubumwe ibubonera icyuhagiro. Icyo cyuhagiro cyari gifite imihamuro 6 : 1° Uwikubitiro wabaye gukuraho indangamuntu y’ubwoko. 2° Uwa kabiri uba gutuma uburezi n’inyigisho mu mashuri abanza biba kubuntu bikaba n’itegeko kuri bose. 3° Uwa gatatu wabaye gucyura impunzi zose, kandi z’ibihe byose. 4° Uwa kane wakuyeho umuco wo kudahana abanyabyaha nkuko byari bimenyerewe, ndetse wongeraho no kutica abari bakatiwe mu nkiko igihano cy’urupfu. 5° Uwa gatanu wabaye gukuraho ikandamizwa ry’Abantu b’igitsina-gore. 6° Uwa gatandatu ari nawo wanyuma wabaye kwegereza ubutegetsi Abaturage.


V.1 Gukuraho indangamuntu y’ubwoko
Mu ntango yiyi nyandiko, twavuze ibyerekeye Speke : ukuntu yadukanye imvugo ihamya ko mu Rwanda hari amoko atandukanye kandi asumbana. Twabonye kandi ko icyo kinyoma cyakiriwe n’abategetsi b’Abakoloni ndetse n’aba za Repuburika za mbere zombi nkaho ari ihame ritagira amahinyu. Ingaruka zabyo twarazibonye. Iyi ingenzi ni amacakubiri y’Abanyarwanda yarangiriye kuri genoside yakorewe Abatutsi. Politiki yo kuzura ubumwe bw’Abanyarwanda yagombaga kuvuguruza ku buryo buhamye icyo kinyoma cya Speke no kurandura imizi y’inkurikizi zacyo. Rya hame mpimbano ryemeza ko mu Rwanda hari amoko 3 ariyo Abatwa, Abahutu n’Abatutsi, ryagombaga kuranduranwa n’imizi yaryo yose. Ikigaragara kandi ni uko iryo hame ry’amoko rishingiye ku kinyoma cyambaye ubusa, nta muntu numwe muri abo bacyemera wigeze agishakira ruhamya, emwe n’iyo nayo yaba impimbano ! Kubera ko abari bakeneye icyo kinyoma bacyemeye badahigimye kubera inyungu bari babifitemwo.

Abategetsi b’Abakoloni bakiranye ubwira icyo kinyoma cyabafashaga kwimana ubwigenge bw’u Rwanda. Abategetsi ba Parmehutu na MRND nabo bacyakiriye ntakuzuyaza kuko cyaboroherezaga kwemeza ko nyamwinshi y’Abahutu ari na nyamwinshi muri demokarasi. Icyo kinyoma nk’icya Semuhanuka, ubu, nicyo cyogeye hose nk’ihame rya demokarasi. Kuzasezerera icyo kinyoma rero bizafata igihe kirekire. Birumvikana ariko ko ntakundi twabikika, ni ukugumya tukajya dusunika.




V.2 Gukuraho ikandamizwa mu mashuri no mu kazi ka Leta
Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Parmehutu na MRND, politiki y’ironda koko yari ikaze mu mashuri yose, no mu kazi ka Leta. Iyo politiki yari ishingiye ku rugumo ruvuga ko Abatutsi bagize umwanya wo kwiharira byose mu gihe cy’Ubukoloni. Abatutsi bitwagako 10% by’Abaturage b’u Rwanda bari bagenewe imyamya ikwiranye n’uwo mubare wabo. Iryo janisha ryari ripfukiranye akarengane mu nzego eshatu. Akarengane ka mbere kerekeye ku ziza Abatutsi amakosa y’Abakoloni, batangaga imyanya uko babyishakiye nta Munyarwanda babajije. Birumvikana rero ko habayeho kurenganya Abatutsi bitirirwa kuba barihariye ubutegetsi. Akarengane ka kabili kari kerekeye igihugu cyose. Impamvu ni uko aho guha imyanya abayikwiye ngo bazagirire igihugu akamaro, ahubwo bayihaga abatayikwiye bitwaje gusa ibarata ry’Ubuhutu. Nguko uko Ubuhutu bwari bwaragizwe ubushobozi n’akamaro mbere ya byose. Akarengane ka gatatu karuko Abatutsi babishoboye bagombaga kujya mu mahanga gushaka ishuri cyagwa akazi.

V.3 Gucyura impunzi zose
Impunzi z’Abanyarwanda ziri mu byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere ni icy’Abatutsi, bagiye bahunga igihugu mu bihe byinshi kuva mu 1959. Icyiciro cya kabiri n’icy’Abahutu bahunze u Rwanda mu 1994 nyuma ya genoside, aho ingabo za MRND zitsindiwe. Tuributsako gusubira mu gihugu cy’amavukiro ari uburenganzi bwa muntu budahangarwa. Ikibabaje ni uko ubwo burenganzira bwari bwarambuwe za mpunzi zo mu cyiciro cya mbere, kubera ko inyinshi zari iz’Abatutsi. Ubwo hari hitwajwe ko ubutaka bw’u Rwanda bwari butagikwiye Abanyarwanda bose bicyo gihe. Ibiri amambo ariko, impunzi zo mu cyiciro cya kabiri, zigizwe cyane n’Abahutu, Guverinoma iriho ubu yazishishikarije kugaruka mu gihugu cyazo, nubwo ubutaka bw’u Rwanda bukiri bwabundi. Twibutse ko uko kubuza impunzi z’Abatutsi gutaha aribyo byazibereye impamvu yo kugaruka ku ruhembe rw’umuheto, barangajwe imbere n’ingabo za FPR-Inkotanyi.
V.4 Gukuraho umuco wo kudahana ndetse ni igihano cy’urupfu
Ukudahana ibyaha byakorewe Abatutsi byari byarabaye umuco, kuva ku butegetsi bwa Parmehutu na MRND. Kuva icyo gihe ubwo bugizi bwa nabi bwari bwaragizwe igikorwa cyiza ndetse gihemberwa. Kuva Repubulika ya gatatu ishinga imizi mu gihugu, urwo rugomo rwaraciwe burundu. Nicyo gituma kuva genoside ikiva mu nzira, Leta yashyizeho inkiko za Gacaca kugirango zihane abantu bari barishe Abatutsi barenze miliyoni. Uretse guhana abicanyi, inkiko Gacaca zari zifite akandi kamaro. Zari zitezweho akandi kamaro gakomeye ko kunga Abanyarwanda, ari abahemutse ari n’abahemukiwe. Uwo mugambi wo kunga Abanyarwanda ni wo watumye n’igihano cy’urupfu gikurwaho.

V.5 Gukuraho ikandamizwa ry’abagore
Uko gukandamiza abantu b’igitsina-gore, ntabwo ari umwihariko w’Abanyarwanda. Ni icya hose no mu bihe byose. Ikiduteye kubivuga ubu ni uko Leta yo muri iki gihe yabihagurukiye, ikabizanamwo amatwara yatangaje amahanga yose. Uwo muhigo n’uko u Rwanda kugeza ubu, arirwo rufite umubare w’abantu b’igitsina-gore urenze 50% bari mu nyamya y’ubutegetsi n’iyo gufata ibyemezo mu gihugu. Ubirebye, ubwo bushishozi u Rwanda rubukesha ahanini genoside yo mu 1994, wa mugani ngo : « Icyago cyigisha ubwenge ». Ako karengane ka genoside, karenze ibindi ibibi byose bishoboka, niko kigishije Abanyarwanda kurwanya ubugome bwose iyo buva bukagera. Nicyo cyatumye ako karengane k’abantu b’igitsina-gore u Rwanda rudashobora kukihanganira.
V.6 Kwegereza ubutegetsi abaturage
Tugereranyije na Repubulika za mbere ndetse tugereranyije n’ibihugu duturanye, iyi Repuburika ya gatatu niyo yamanuye ubutegetsi bwa Guverinema ibugeza mu nzego zo hasi zicugwa n’abaturage. Inzego z’ubwo butegetsi zigenda zisumbana ku buryo bukurikira : Urwego rwo hejuru n’urw’Intara uko ari 4. Urukurikira n’urw’ Uturere 30. Urwa Gatatu n’urw’Imirenge 1.545. Urwa kane n’urw’Utugali 8.987. Urwa gatanu ari narwo rwanyuma n’urw’Imidugudu 15.500. Umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, uri mu rwego rw’Intara yihariye. Izo nzego zose z’ubutegetsi uko zigiye zisumbana, buri rwego rucunga ibikorwa bya rwo nka Leta yigenga.
Ku isonga ry’izo nzego zose hari ubutegetsi rusange bw’igihugu bugizwe ni inkingi eshatu : Guverinoma, Inamashingamategeko mu mitwe yombi, n’Urukiko rw’ikirenga. Ubwo nibwo buryo, hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho, butuma umuturage w’ u Rwanda yicungira igihugu cye ku buryo bumubonereye kandi bumugezaho ibyiza by’igihugu.

Nguko uko Abanyarwanda basangira ububasha ni imirimo ifitiye igihugu akamaro ku rugero rureshya. Abanyarwanda biki gihe, babana mu gihugu cyaciye burundu ubusumbane bwose. Nubwo akarengane mu bantu katabura, Guverinema yashyizeho urwego rw’Umuvunyi rukaburizamwo, ku buryo bushoboka. Kubera ibintu byagenze nabi muri ibi bihe tuvuyemwo, Guverinoma yashyizeho inkingi eshatu zishyigikiye ubutegetsi bwayo. Icya mbere, ni uko ubutegetsi bwayo nyine bugomba kuba butajegajega. Icya kabili, ni uko ubukungu bw’igihugu bugomba kuba bufite ireme. Icya gatatu, ni uko ubumwe bwa Abanyarwanda bugomba kuba butagikemangwa.




Ubutegetsi butajegajega bivuga iki ? Bivugako, mbese nkuko bigenda ku kibuga cy’umupira, uyobora uwo mukino agomba kugira ububasha bwo kubahiriza amategeko yawo. Ububasha bufite ingufu tuvuga si ubw’igitugu ahubwo ni ubufite imbaraga zo kubahiriza amategeko no guhashya abashaka kuyica. Ubukungu bufite ireme bivuga iki ? Mu gihugu no mu muryango umutungo, ufite ireme bivugako abaturage babona ikibatunga kuburyo bubahagije nibagombe gucuranwa cyagwa ngo bitane ibisambo. Ubumwe bw’Abanyarwanda bivuga iki ? Bitewe n’amacakubili yabaye igihe kirekire mu Rwanda, umugambi wo gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda wagombaga kuba ariwo ugirwa inkingi ya demokarasi. Kubera iyo mpamvu, ubwigenge bw’abaturage, nubwo bukwiye kubahirizwa, ntibwashoboraga guhabwa urubuga rwuko buri muntu wese ya vuga, ya kwandika cyagwa se ya kora icyo ashaka cyose atitaye ku ngaruka zabyo. Kureba mu cyerekezo kimwe, gufatanya kubaka igihugu cy’amajyambere, kwirinda icyadusubiza mu mabi twavuyemwo, ngiyo intego twimirije imbere mu bihe byose bizaza.

Chap. VI: GUSANA UBUMWE BW’ABANYARWANDA

Iyo mvugo igaragaza ko ubwo bumwe butakiri uko bwahozeho kera. Tumaze kubona ibintu byinshi byashenye ubwo bumwe. Ikubitiro ry’ibyo byishi ni ya mvugo y’icyaduka ya zanywe n’Umwongereza John Hanning Speke, ivuga ko mu Rwanda hari amoko atandukanye kandi asumbana. Iyo mvugo yakurikiwe na politiki y’Abakoloni yazanye amacakubiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Iyo mateka mabi yaje guhumira ku mirari ya politiki y’ivangura-moko yaranze za Repeburika za mbere zombi. Ikibabaje ni uko iyo politiki ariyo yadushoye muri genoside yo mu 1994. Amaraso y’iyo genoside yaje no gutarukira n’ibindi bihugu duturanye ndetse ni imiryango mpuza-mahanga. Ayo mabi yose ni yo yazanye amacakubiri mu Banyarwanda. Ubwo bumwe nibwo tugomba gusana-sana kugirango ubuzima bw’ u Rwanda busugire busagambe. Iryo sana rikeneye ibintu byinshi: igihe, ibikoresho bikomeye, n’ingufu nyinshi z’Abanyarwanda kubwabo ndetse babifashijwemwo nandi mahanga. Mu magambo make, dore intabwe 4 tugiye gutera mu nzira izatugeza kuri iyo ntego. 1° Icyo duhereyaho ni ukwibutsa amateka yaranze u Rwanda mbere y’Ubukoloni, 2° Icya kabili ni ukwibutsa amateka y’ironda-koko yazanywe na Parmehutu na MRND, 3° Icya gatatu ni ukwibutsa ibibi Abanyamahanga batuzaniye, 4° Icya kane ari nacyo cyanyuma ni ukwerekana imbaraga za Leta yubu zo kunamura igihugu.



VI.1 Kwibutsa amateka y’ u Rwanda rwa kera
Amateka y’u Rwanda rwa kera tuyasanga mu nyandiko nyinshi ariko iz’ingezi ni izi zikurikira: 1° Inyandiko y’ikubitiro ni iyerekeye Ibisigo by’Amateka y’ u Rwanda byandiswe n’abantu benshi. Uwingenzi muri bo ni Alexis Kagame, washoboye kwegeranya Ibisigo 176. Ikibabaje ni uko uwo mwanditsi yapfuye mu 1981 adashoboye kubishyira ahagaragara ku buryo bunonosoye. Kubwimana ariko, Bernardin Muzungu yaje kumwunganira. Icyambere ni uko yashoboye kwegeranya inyandiko z’ibyo bisigo bya Kagame, akongeraho ibindi 14 yakuye ahandi. Hanyuma amaze kubishyira hamwe byose no kubikosora imvugo, yabitangaje mu nyandiko ze nyinshi. Yabanje ku byandika mu numero 9 z’igazeti ye yitwa Cahiers Lumière et Socièté (N°s 24, 26-32,39). Ibyo bisigo byose uko ari 190 yabishyize ku rubuga rwa Internet rwitwa : http://www.dominincains.ca/Nyirarumaga/. Izo nyandiko nizo zirimwo amateka y’u Rwanda rwa kera yuzuye kandi ashinze imizi, akenewe k’umuntu wese ushaka kumenya ukuri k’u Rwanda kw’Abakura-mbere bacu. Kandi nta n’ahandi wayasanga kuri urwo rugero. Amateka y’u Rwanda rwa kera tuyasanga no mu zindi nyandiko za Alexis Kagame. Iyingenzi muri zo tuyisanga mu gitabo cyitwa Inganji Karinga, cyandiswe mu mitumba ibiri. Iyo Nganji karinga, nyirayo yayishize mu Gifaransa,  mu bitabo 2 byitwa : Un abrégé de l’ethno-histoire du Rwanda (Butare, 1972) n’ikindi cyitwa Un abrégé de l’histoire du Rwanda (Butare, 1975). Bernardin Muzungu, aho amariye gusoma ibyo bitabo bya mukuruwe, yanditse icye cyitwa Histoire du Rwanda pré-coloniale (L’ Harmatan, 2003). Iki gitabo gifite gahunda yo kuvuga mu magambo make ibiri muri ibyo bitabo bya Kagame ndetse hakongerwaho no kuvugurura ibyo Kagame yanditse kandi bitakijyanye n’iki gihe.

Izo nyandiko zabo bahinga b’Abanyarwanda bombi ziva imuzingo uruhererekane rw’Amateka gakondo y’u Rwanda yaje kuvuguruzwa mu nyandiko nyinshi z’ Abanyaburayi bo mu gihe cy’Ubukoloni. Ayo mateka y’u Rwanda yahimbwe n’abanditsi b’Abakoloni ni yo yigishijwe muri iki gihugu mu gihe cy’Ubukoloni n’ icya Repuburika za mbere zombi. Abo banditsi b’Abakoloni nibo twise «Abigishwa ba Speke». Ikibabaje ni uko kugeza ubu ayo mateka yahibwe n’Abakoloni ari yo asa nacyemerwa mu Rwanda rw’ubu. Birumvikana ko ayo mateka y’u Rwanda yagoreswe n’Abakoloni ari yo yakoze ibara, agasenya ubumwe bw’Abanyarwanda. Muri iki gihe rero, kwibutsa amateka y’u Rwanda bivuga ko igikenewe ari uguhanagura burundu mu mitwe y’abana b’u Rwanda bose iyo ngirwa mateka y’adukanwe n’Abazungu. Ibyo bikazasigara ari nk’inzozi mbi dukwiye kwibagirwa. Abanyarwanda bo muri iki gihe bafite inshingano zo kwandika amateka y’u Rwanda bahuza ayo u Rwanda rw’imbere y’Ubukoloni nayo u Rwanda rwandika muri iki gihe kuva aho dusayukiye muri genoside yo mu 1994.




VI.2 Kwibutsa amateka y’Ironda-koko
Mu mateka y’u Rwanda yo muri ibi bihe bya vuba, igisumba ibindi mu bintu bibi twabonye ni ivuka n’imigambi y’ishyaka rya politiki Parmehutu rya Grégoire Kayibanda n’umwana wayo MRND ya Juvénal Habyarimana na zenewabo zindi. Ikibabaje ariko ni uko abingenzi mu bashinze ayo mashyaka ari abantu bigiye mu maseminari ya Kabgayi na Nyakibanda. Muri aya mashuri niho bigira ubwenge bwo gusesengura imvugo n’inyandiko, kwibuganizamwo imitekerereze ya philozofiya no guhugukira amabwiriza y’umutima-nama wa kamere-muntu uko Kiliziya gatolika ibyigisha. Nyamara izo ntiti nizo zakwirakwije amacakubiri y’amoko mu bana b’Abanyarwanda. Ikindi umuntu ya kwongeraho ni uko muri abo bantu bakwije irondakoko harimwo abatari babifitiye uburenganzira.

Duhere ku gatsiko ka Abahutu bari barashatse Abatutsikazi. Itsinda rya kabili twavuga ririmwo abantu batari n’Abanyarwanda byuzuye.


Tuvuze Abahutu bari barashatse Abatutsikazi, urugero rwa mbere ni nka Kayibanda ubwe. Umugore we Verediyana Mukagatare yari Umututsikazi wo mu bwoko bw’Abanyiginya. Urundi rugero ni nka Minisitiri Anastace Mahuza. Nawe yari afite umugore w’Umututsikazi kandi nawe wo muri ubwo bwoko bw’Abanyiginya. Tuvuge n’ibya Minisitiri Jean- Baptiste Rwasibo, umwe watwitse akarere k’Ubupfundu igihe cya Muyaga kigitangira, ntahandi barabitinyuka. Rwasibo uwo yari yariyitiriye Ubuhutu ariko ari Umututsi ukomoka hariya mu Rugarama rwa Gitarama. Amaherezo ariko yaje kuvumburwa n’Abahutu nyabo, baramwihakana acibwa n’amande y’ibifaranga byinshi yo guhanirwa icyo kinyoma. Tugere no kwitsinda rya kabili ririmwo n’abatari n’Abanyarwanda nyabo ariko akaba aribo bifatira ku gahanga Abatutsi. Twongere tuvuge Kayibanda no muri iryo kosa rya kabiri. Kayibanda yari umuhungu wa Rwamanywa rwa Rwabanyiga w’Umushi wo muri Congo y’ubu. Sekuru wa Kayibanda uwo, niwe waje mu Rwanda agahakwa ku mutware w’ Umuhindiro witwaga Kanyemera. Uwo mutware niwe wamutuje, aramuhaka kandi afasha n’umuryango we wose. Ubwo hari ku ngoma ya Musinga wo mu gihe cy’Abakoloni. Habyarimana wese tumuvugeho iki ? Juvénal Habyarimana nawe akomoka muri Congo. Ise Jean- Baptiste Ntibazirikana yimukiye mu Buganda, aza gukora umurimo w’ububoyi mu kigo cy’Abapadiri Bera muri Paruwase yo mu Bufumbira. Aho bamwe mu Bapadiri biyo Paruwasi baziye gukorera mu Rwanda bazanye uwo mukozi wabo batangirira muri Paruwasi ya Rwaza. Nyuma yaho, bamwe muri abo na none barakomeje baza gushinga indi Paruwasi ya Rambura mu Bushiru. Ubwo na none Ntibazirikana yarabaherekeje, akomeza umurimo wo kubatekera. Ni naho havuye izina ryo kwita abakora uwo murimo wo guteka Abafumbira kuko uwo mu mugabo ari we wari uzanye uwo mwuga muri ako karere kandi aturutse mu Bufumbira ho mu Buganda.

Birumvikana rero ko igihe u Rwanda rwabonaga ubwigenge, abo bayobozi b’Abahutu bayobewe gufata icyerekezo kiganisha ku majyambere. Aho gukuraho akarengane kazanywe n’Abakoloni, ahubwo barakongereye. Nkuko twabivuze, ako karengane kari mu byiciro bibiri : akambere kari mu byerekeye imibanire y’Abanyarwanda. Akakabiri kari mu byerekeye agaciro k’umuntu ku giti cye. Ku byerekeye iyo ngingo ya mbere y’imibanire y’Abantu, twibutse rya hindagura ry’ubutegetsi ryo mu gihe cya Rezida Géorges Morthann ni rya «Rezida Udasazwe» Guy Logiest. Twibutse ko amahinduura ya Morthan yahaga ubutegetsi bwihariye abakomoka ku miryango y’Abami. Cya gitabo cya Padiri Léon Delmas cyarabitweretse. Mu mwaka 1948, Abashefu n’Abasushefu bategekaga u Rwanda muri icyo gihe bakomokaga cyane mu miryango y’amoko ibiri : Abanyiginya n’Abega. Ijanisha rigaragaza ko abo bategetsi bari 53% by’abategetsi b’icyo gihe. Ikibabaje ni uko ako karengane gakomoka ku Bakoloni kitiriwe Abatutsi. No ku mahinduura ya Logiest ako karengane aho gukosorwa kahumiye ku mirari. Tubyibutse nabyo, muri ya Guverinoma y’Agateganyo yashyizweho icyo gihe, Minisiteri zahariwe Abahutu n’Ababiligi. Icyo gihe Minisiteri imwe niyo yahawe Umututsi, nabyo ari uko ari Minisiteri ireba iby’Impunzi. Biragaragara rero ko ako karengane ko mu byiciro byombi kagizwe n’Abakoloni. Ninako byagenze kubo byitiriwe : byakozwe n’Umukoloni byitirirwa Umututsi. Aho ubwigenge bubonekeye, abategetsi b’u Rwanda bicyo gihe aho gukosora ayo makosa y’Abakoloni ahubwo barayongereye, arasugira arasagamba.


Tuvuge n’ ibyerekeye akarengane k’ikiremwa-muntu. Muri urwo rwego naho, ntagukosora akarengane kwabaye. Muri bwa butegetsi buziguye bwo gukoresha abene-gihugu, Umukoloni yavuze Abahutu abakerensa ko ari nk’Abandi birabura. Yifashishije imvugo y’umwandutsi witwaga Bronislaw Malinowski, wanditse mu gitabo cye cyitwa Practical Anthropology (mu 1929) amagambo akurikira: «Ku byerekeye ubumuntu, Abirabura bari ku rwego rwo hasi, wateshukaho gato ugakorokera k’urw’ubunyamaswa». Muri icyo gitabo, hari n’ahandi avuga ko:

« Abirabura ari Inguge zibuze umurizo ngo zijye mu zindi». Kandi sibwo bwa mbere twumva iyi mvugo y’agasuzuguro. Twayisanze no muri za nyandiko nyinshi z’Abakoloni twabanje gusoma. Muri zo reka twibutse izi zikurikira: Uwitwa Matthieu P. yanditse igitabo mu 1930, ,kirimwo aya magambo: « Umuhutu ni uwo mu rwego rwa mbere rw’Ubumuntu. Ni umuntu utaragera ku majyambere, kandi ubwenge bwe bugisinziriye». Rezida w’u Rwanda Georges Sandrart nawe yanditse mu gitabo cye cyitwa Essai d’histoire du Haut-Plateau interlacustre de l’Afrique orientale, (Astrida, 1942, p. 110) amagambo akurikira: « Umuhutu afite ubwenge bufunganye, butitabira amajyambere, bakunda gutegekwa, ntibakerebutse, kandi ni abanyamusozi».

Nimwunve uko abo Banyamahanga bavuga n’Abatutsi. Mu myumvire y’Abakoloni, Umututsi yemerwaga ho ko afite icyo afana n’Abazungu akaba rero afite isumbe ku Birabura. Dore uko umwe muri bo abivuga, Uwitwa Maes J., mu gitabo cye cyitwa Land und leute in unserer alten kolonie, deutch-ostrafrika (Ruanda), (Umschau, 1942, p. 419-421) yagize ati : « Abatutsi si Abirabura, iyo biherereye ndakekako baganira mu rurimi rwabo rwa kavukire rutazwi mu Rwanda». Undi twavuga ni Alexandre Arnaux, wo mu ba Padiri bera, wanditse mu gitabo cye cyitwa Les Pères Blancs aux sources du Nil, (Paris, 1950, p. 18) aya magambo : « Abatutsi basangiye inkomoko n’Ababisiniya. Baje mu Rwanda hashize igihe kirekire Abanyarwanda b’ayandi moko barahageze. Bamwe muri bo bativanze n’abaturage basanze mu Rwanda, babigaragariza kw’isura yabo y’Abasemite. Bafite mu maso hacyeye kandi harambuye. Bafite uruhu rw’umubiri rucyeye kurusha urw’Abirabura. Bafite igihagararo cyemye, kigera nko ku burebure bwa 1m 80». Birumvikana ko izo nyandiko z’Abazungu arizo zatuzaniye amacakubiri hagati ya Abahutu n’Abatutsi, Umuhutu zikamukerensa Umututsi zikamushyira hejuru. Ikibabaje ni uko abenshi muri twe twemeye ayo materanya y’Abazungu, nubu tukaba tukibipfa, Abazungu bigaramiye baduseka.

Muri ayo materanya, icyavuyemwo mu birusha ibindi ubukana ni urwangano n’ubwicanyi bwo muri genoside yo mu 1994 aho Abahutu batojwe kwica Abatutsi, benshi bakabikora.



Yüklə 1,1 Mb.

Dostları ilə paylaş:
1   ...   5   6   7   8   9   10   11   12   ...   20




Verilənlər bazası müəlliflik hüququ ilə müdafiə olunur ©genderi.org 2024
rəhbərliyinə müraciət

    Ana səhifə