Histoire du vicariat


I.1 Inzira Speke yanyuzemwo ashaka isoko ya Nili



Yüklə 1,1 Mb.
səhifə8/20
tarix04.02.2018
ölçüsü1,1 Mb.
#24228
1   ...   4   5   6   7   8   9   10   11   ...   20

I.1 Inzira Speke yanyuzemwo ashaka isoko ya Nili
Ibyo tugiye kuvuga byerekeye aya mateka ya Speke twabisanze mu gitabo cya Jacques Delforge, cyitwa Le Rwanda tel qu’ils l’ont vu (L’Harmattan, 1942, p. 15-16). Iki gitabo kibisobantura muri aya magambo tugiye kuvuga : « Mu mwaka w’ 1861, Speke yarageze mu gihugu cy’umwami Roumanica (Rumanyika), yise Caragoué (Karagwe). Icyo gihugu cyarimwo uduhugu dutatu, twitwa : Roundi, Rouanda, Kichacca (Gisaka). Avuga ko mu Rwanda yahasanze imisozi miremire igera mu bicu. Yagereranyaga ko iyo misozi ifite ubujyejuru bwa metero 3.000 (A). Speke yanditse amateka y’icyo gihugu uko umwami wa cyo Rumanyika yayamubwiye (B). Nuko atangira kugenzura aho ayo masoko ava mu misozi miremire ahurira n’ inzuzi n’ibiyaga byo muri ako karere  (Cagèra, Kitangoulé, n’ikiyaga Windermene). Nuko atangira kwitegereza imiterere y’ako karere n’ imisozi yako ndetse n’abantu bahatuye. Speke yarangije inyandiko z’urugendo rwe atanga ibisobanuro ku byerekeye amoko y’abantu batuye muri Afurika. Muri ako karere yarimwo yahasanze abantu basa na abatuye mu karere k’ ihembe ry’Afurika. Bimwibutsa amoko y’abantu bitwa Abahamite (Abahima). Aho niho yakuye rya hame rye ry’uko Abatutsi bakomoka muri Etiyopiya. Anongeraho ko abo bantu baremye igihugu bise Kitara (C).

I.1.1 NIMUTEGE AMATWI SPEKE
Inyandiko yitwa A
« Umugoroba umwe, tuvuye mu muhigo, utari waduhiriye, nakebutse imisozi miremire igera mu bicu iri mu Rwanda wakiranaho imirasire y’izuba. Uwo musozi inyibutsa amakuru nari numvanye Abarabu yerekeye umusozi w’agatangaza uhora utamirije urugori rw’amasimbi ku mutwe. Uwo musozi nari maze kubona wangejeje ku bintu bikomeye. Byatumye menya ko umurungo w’ isangano ry’amazi yo muri Afurika yo hagati ari aho uri. Naho bya Birunga byo mu Rwanda bifatanye ni imisozi miremire ya Mfoumbiro (Bufumbira) narashishoje nsanga byapima metero 3.000 z’ubujyejuru. Narabajije bambwira ko na yamisozi bita Imisozi-y’ukwezi itabisumba.
Banabwiye ko munsi y’uwo musozi hari ibigugu birimwo imyunyu n’amabuye y’umuringa akikijwe n’amasoko y’amashyuza» (p.122).
Inyandiko yitwa C
Speke yagize ati : « Mu karere natembereyemwo, nahasanze abantu badasa n’abandi birabura. Abo bantu bitwa aba Voauhouma (Abahima). Abo bantu bambereye urujijo, mbahimbira amateka agerageza gusobantura inkomoko yabo n’isura yabo, ndetse n’imibanire yabo n’abandi bantu nasanze muri ako karere. Niyumvishije ko abo Bahima bakomoka ku ba Gallas (Abyssin) kandi ko ayo moko yombi akomoka hamwe, itandukaniro ryabo rikaba ko Abahima ari aborozi naho Abagala bakaba abahinzi. Icyo basangiye bombi nukuba ari Abakirisitu kuva kera. Uko mbirora ariko, aba bantu ni ubwoko bw’abimukira bo muri Aziya baje gutura muri Abisiniya hanyuma bakahategeka. Kandi ubwo butegetsi bwabo bwahabaye karande. Nubwo imisusire y’uruhu rwabo ni imisatsi yabo byagiye bihindurwa n’imibanire yabo n’Abirabura, imiterere y’izuru ryabo yagumanye imimerere yaryo y’abantu bo muri Aziya.


Uko byagenze aho muri Abisiniya ni nako byakomeje kugenda nyuma aho abo bantu bagiye bimukira. Ingoma y’Ababisiniya yagiye yigarurira ibihugu byinshi bituye mu nkengero zayo. Hanyuma ariko iyo ngoma yaratinze icikagurikamwo uduce twinshi.

Abakomoka ku Banyabisiniya bashinze ingoma y’igihugu cya Kittéra (Gitara), kiri mu burengera-zuba bw’ikiyaga cya Victoria, batoye imico myinshi y’Abirabura bahasanze, hanyuma bibagirwa iy’ abakurambere babo. Cyakora baracyibuka ko bakomoka iburasira-zuba, aho batandukaniye n’umuryango wabo mugari, utuye hakurya ya Kidi ho mu gihugu cy’Abagala. Ibikomangoma by’aho hantu Abahima bimukiye, byitwa Vouitous (Abahutu). Naho iyo tubabajije aho igihugu bakomokamwo giherereye, badusubizako batakihibuka neza, ariko ko ari mu majya-ruguru, kandi ko ibyo bintu ari ibyakera bitakigira ubyibuka. N’abagereranya bavuga ko duturuka mu karere k’iwanyu iyo muri za Burayi. Ahubwo hari n’abakeka ko dukomoka ku bwoko bw’Abazungu bari barimukiye mu gahugu k’Abirabura, hanyuma bakahirukanwa. Ndetse bamwe mu Bami babo bavuze ko abakurambere babo bari bafite amabara abiri, iryera n’iryirabura. Ngo kumutwe wabo, uruhande rumwe hari imisatsi y’irende ry’abazungu, ku rundi ruhande igwingiye nk’iy’abirabura. Ibyo bisobanturo bitumvikana, biterwa nuko aba Houmas (Hima) batacyibuka inkomoko yabo.

Ibihugu byose byomotse kuri cya kindi kinini cya Kitara, cyavaga kuri Kidi kikagera kuri Sinza (Bujinja), bitegekwa n’Abahima. Ababakomokaho baje baragira inka zabo muri Ounyamoési (Bunyamwezi) yose, bakomereza ku nkombe y’ikiyaga cya Roucua, bashunguka mu mubande w’uruzi rwa Malagarazi, bagera ku kiyaga cya Tanganyika. Bamaze kuhagera baratura kandi bitwa Tousis (Abatutsi) na Pocas. Ibikomangoma byaba ba Pocas byitwa Hindas (Abahinda) nk’ab’Ikaragwe. Kandi bakaba ari ubwoko bumwe na Vouitous (Abahutu) bi Bunyoro. Imitandukanire y’amazina yayo moko nihagije kugirango tumenyeko ari amoko koko atandukanye. Ni nako n’imico yabo ntawahamya ko itandukanye. Dore nk’Abahima b’ Ibuganda n’ ab’Ikaragwe bikura amenyo y’amabwene kandi abi Bunyoro bayagumana. Urundi rugero ni nk’uko Abibunyoro bitwaza icumu. Ikaragwe nibo barusha abandi bose kurashisha imyambi. Ariko abo bose basangiye isura n’imico y’ubwitonzi bakomora ku mukurambera basangiye, umwe witwa Sem (umuhungu wa Nohe), uwo muco wabo utuje uva kuri Sem uganza uw’amakare n’ uburakari uva kuri ba nyina bababyara bakomoka kwa Cham, mwene Nohe nawe. Abo ba Nyoro, nibo birabura bukuri. Uretse ko bafite imisatsi igwingiye n’iminwa miremire, bafite n’izuru ribyinagaye. Kandi batuye mu turere twose two muri Afurika yo hagati . Kandi aho hose bahaturanye n’Abahima. Kandi ayo moko yombi abategekwa n’ingoma z’Abami bafite ububasha bwo kwica bagakiza».
I.1.2 INGINGO Z’IBANZE ZIRI MURI AYA MATEKA YA SPEKE
1. Inyandiko yitwa A ivuga ukuntu Speke yabonye bwa mbere ibirunga byo mu Rwanda kandi yarasazwe yarabyumvise mu nyito y’Imisozi y’Ukwezi.
2. Mu nyandiko yitwa C nayo twasanze mwo ingingo zikurikira: Ingingo ya mbere tuhasanga uko Speke ahamya ko hari abantu yasanze muri ako karere bafite inkomoko yo muri Aziya. Abo bantu baba bakomoka kuri Sem, umwe mu bahungu ba Nohe, bavugwa muri Bibiliya : Kami, Semi Na Yafeti. Uko icyo gitekerezo kibivuga, Kami ni umukurambere w’abantu b’ibara ryirabura, Semi akaba umukurambere w’abantu b’ibara ry’umuhondo, naho Yafeti akaba umukurambere w’abantu b’ibara ryera. Nguko uko Speke asobanura amavu n’amavuko y’abantu batuye muri aka karere.
3. Abo baturage yasanze muri aka karere bari mwo amatsinda abiri, ariko asa. Abibonye atyo yumvako ayo matsinda yombi akomoka ku mukurambere umwe cyane ko bari bafite n’uruhu rusa rw’umuhondo rwa abantu baturuka muri Aziya, bamwe bakomoka kuri Semi. Ayo matsinda yombi yitwa Abahima n’Abagala.
4. Ayo matsinda yombi ikiyatandukanyije ni uko Abahima ari aborozi naho Abagala bakaba ari abahinzi.
5. Iyo miryango yombi yari abakirisitu kuva kera.
6. Abahima bavuye muri Aziya hanyuma batura muri Abisiniya maze ingoma yaho ihashinga imizi.
7. Kubera igihe kirekire bamaranye n’Abirabura, Abahima bahinduye ibara ry’uruhu rwabo ry’umweru ruhinduka inzobe, imisatsi yabo y’ irende nayo iragwingira. Ikitarahindutse ariko ni imiterere y’izuru ryabo.
8. Ubutegetsi bw’Abahima bwa fatiriye n’ibindi bihugu byinshi baturanye. Byageze aho ariko icyo gihugu cy’Abahima cyisataguramwo utundi duhugu twinshi twitegeka two muri aka karere k’ibiyaga bigari by’Afurika.
9. Itsinda rimwe ry’abantu bakomoka kuri abo Bahima ryaremye igihugu cyitwa Kitara, cyari iburengerazuba bw’ ikiyaga cya Victoria. Byaratinze abo Bahima bibagirya imico y’abakurambere babo, batora iy’abaturage bo muri ako karere bagezemwo.
10. Ayo makuru ya Speke asoza yumvishako abaturage bo muri aka karere kacu bose bakomoka kuri abo Bahima n’Abagala. Icyo bahinduye n’amazina yabo, abari Abahima bitwa Abatutsi, abari Abagala bitwa Abahutu. Biragaragara ariko ko Speke atamenye imvugo y’ubu yazanywe n’Abakoloni ihamyako abaturage b’ u Rwanda barimwo amoko atatu: Abatutsi bakomoka muri Etiyopiya, Abahutu bakomoka mu burengerazuba bw’Afurika muri za Tchad cyagwa Cameruni. Naho ubwoko bwa gatatu bukaba Abatwa, bitwa ko ari ubwoko bwa cyimeza, bwavumbutse mu mashyamba yo muri Afurika yo hagati. Birumvikana ko Speke azi ubwoko bumwe bw’ Abahima baturutse muri Aziya, barimwo amatsinda abiri, ay’aborizi n’ay’abahinzi.


I.2 ABIGISHWA BA SPEKE

Amagambo akurikira yerekana ibitabo birimwo imvugo z’Abanditsi bemeye ya mateka ya Speke avuga ibyerekeye imimerere n’inkomoko y’Abahima. Abo bantu baturukaga muri Aziya, bamwe muri bo bitwa Ababisiniya, bakorora inka. Abandi bitwa Abagala bagahinga.


I.2.1 Dore ibibavugwaho



  1. Abatutsi


1. Alexandre Arnoux, Les Pères Blancs aux sources du Nil, Paris, 1950, p. 18
« Abatutsi, bafitanye isano n’Ababisiniya kandi baje mu Rwanda nyuma y’ayandi moko yose ahari. Muri bo abatigeze bivanga n’Abirabura usanga bagifite isura isa n’iya abakomoka kuri Semi. Baba bafite mu maso hacyeye kandi harambuye. Bafite uruhu rw’umubiri rucyeye kurusha urw’Abirabura. Bafite igihagararo cyemye, kigera nko ku burebure bwa 1m 80».
2. Sandrart, Georges, Une curiosité de l’Afrique, 1955, p. 59-64

« Umututsi ni umunyabwenge, umwirasi, indanga, utagira uwo yizera, uvuga make, umunyagasuzuguro, uzi gutegeka».


3. Roehl K., Afrikanischer Anschauungsunterricht uber die Rassenfrage, 1940, p.163-165 
« Abatutsi, bamenyereye gutegeka, nubwo umubare wabo ari 1 cyangwa 2% b’abaturage bose b’u Rwanda. Bashoboye kwigarurira ubutegetsi bw’icyo gihugu, kandi ari yo bari bakihagera. Bavuye muri Abisiniya mu kinyejana cya 15 cyangwa 16. Aho bagereye mu Rwanda baratuye ariko ntibahinduka Abirabura rwose».
4. Maes, J., Land und leute in unserer alten kolonie, deutch-ostrafrika (Ruanda), Umschau, 1942, p. 419-421

« Abatutsi si Abirabura. Birashoboka ko iyo biherereye bavuga ururimi rwabo rwa kavukire».


5. Huberty, F., Main d’œuvre indigène et employeurs au Ruanda- Urundi, Deutsche Kolonialzeitung, 1936, p. 107-119 

« Abatutsi ni ibishongore, abanyamayeri, ariko bakitwara neza kubazungu».


6. Hiernaux, Jean, Les caractères physiques des populations du Ruanda et de l’Urundi, Bruxelles, 1954, p. 114

« Umututsi afite uruti ruto, rurerure, rupima 176, 52 mm, naho umutwe we ugapima 193, 32 mm. Izuru rye rifite 55, 80 mm z’uburebure».


B. Abahutu
1. Albert Pagès, La vie intellectuelle des Noirs du Rwanda, 1934, p. 657

« Umuhutu ni mugufi mu gihagararo, akagira mu maso hatarambutse, akaba munini kurusha Umututsi. Ntagira uburanga, ahorana ubwoba, akagira n’ikinyabufura gike».


2. Alexandre Arnoux, Ibidem, p.15
« Abahutu baruta ubwinshi ayandi matsinda yombi y’Abanyarwanda. Mu mwaka 1950, Abatwa bari nk’ ibihumbi 10.000, Abatutsi bakaba nk’ ibihumbi 50.000, Abahutu bo barenze 1.500.000 Abahutu ni nk’ ubundi bwoko bwose bw’Abirabura dusanga muri Afurika yose ndetse no muri Melaneziya. Umuhutu afite igihagararo cyiza, afite umubiri kenshi wirabura ariko hari n’abagira uwinzobe. Afite n’izuru ripyinagaye. Afite mu maso hagufi, agapima nk’uburebure bwa 1m 65 cg 1m 70».

3. R. Delvaux, Races de l’Afrique centrale : Ruanda-Urundi, 1930, p.10


« Abahutu ni ubwoko bw’abacakara. Bafite isura idatunganye kandi idacyeye. Ariko bakaba abantu boroheje kandi batagira amayeri nk’Abatutsi».

4. F. Huberty, Ibid.

« Abahutu ni abanebwe, ni abanyamujinya, barumvira, bamera nk’abana».
5. Jean Hiernaux, Ibid.
« Abahutu bafite igihagararo gipima 167,08 cm, bakagira amazuru apima 52,41 mm, bakagira umutwe upima 196,08 mm z’uburebure, bakitwa amazina yiyambaza Imana kandi arimwo kwiheba».

6. Georges Sandrart, Essai d’histoire du Haut-Plateau interlacustre de l’Afrique orientale, Astrida, 1942, p. 110


« Abahutu ni abantu bakayirana, ni abahinzi, ni abantu bagwa neza, ntibafite ubwenge bwagutse, ntibakunda ibintu bishya, bamenyereye kuba abagaragu, bavukiye gutegekwa, ni abapfayongo, ni umunyamusozi, bakagira imibanire yoroshya kandi igwa neza».
7. K.H. Hausner et B. Jézic, Rwanda, Urundi, 1968, p.123

« Umuhutu ni umuntu ushukika, ni nyamujyiyobijya. Ni umuntu ugendera ku marangamutima aho kugendera ku bitekerezo. Ni n’umuntu udakeneye kwigenga».



I.2.2 INGINGO Z’INGENZI ZIRI MURI IZI NYANDIKO Z’ABIGISHWA BA SPEKE
Nkuko tumaze kubibona, abo twita Abigishwa ba Speke ni Abanditsi b’Abava-burayi banditse ku mateka y’u Rwanda. Muri abo banditsi , harimwo Abamisiyoneri, hakabamwo n’abandi Bakoloni. Uretse amateka bakomora kuri Speke, hari n’ibindi bayongeyeho. Tuvugemwo bimwe na bimwe.
1. Ingingo ya mbere, bongereye ku mateka ya Speke ni nko kuvuga ko abaturage bo mu Rwanda barimwo amoko atatu : Abatwa, Abahutu n’Abatutsi.
2. Ingingo ya kabiri n’uko Speke yavugaga ko Abatutsi aribo bonyine bakomoka mu mahanga. Abo bigishwa ba Speke bahamyako Abahutu nabo baturutse mu yandi mahanga. Bikaba bivuzeko Abatwa aribo bonyine benegihugu ba kavukire.
3. Ingingo ya gatatu ni uko aya matsinda y’Abanyarwanda uko ari atatu ashyirwa ku rwego rw’ubusumbane mu nzego eshatu. Abatwa bashyirwa ku rwego rwo hasi. Nibo bake, kandi bitwa ko badasirimutse. Ngo bafite imimerere iri hafi y’ubunyamaswa. Abahutu nibo benshi mu gihugu. Basa n’abandi birabura bo muri Afurika.

Abatutsi nibo bashyirwa mu rwego rwo hejuru. Bitirirwa ubwiza bw’umubiri n’ubupfura bisumba iby’abandi bantu babana. Cyakora bitirirwa n’ingeso zikomoka kuri izo ndangagaciro bashimirwa.


4. Ingingo ya kane ivuga ko abatutsi aribo bageze mu Rwanda nyuma y’abandi bose, mbese nko mu kinyejana cya 15 cyagwa 16.

I.2.3 TUVUGE IKI KUBYO TUMAZE GUSOMA?
Aho tumariye kumva aya mateka ya Speke yerekeye iki gihugu cyacu no kubona ukuntu Abavaburayi bayemeye badahigimye, umuntu yakwibaza icyo iyo myifato ihatse? Uwashidikanya n’utazi icyo Abakoloni baje gukora ino. Twibutse ko Speke ubwe yivugiye ko igisobanuro cy’aya mateka yerekeye ibihugu byacu ari we wabyihimbiye. Birumvikana rero ko Abakoloni bayemeye badahigimye kuberako yabafashaga gucunga Ubutegetsi bw’ibihugu byacu. N’Abanyarwanda bicyo gihe cy’ubukoloni dusanga nabo barabyemeye. Umuntu ya kwibaza niba koko, uretse kubyikiriza, niba baremeraga ya mahame yombi ashyigikiye iyo mvugo ya Speke. Ayo mahame yombi avuga ko Abatutsi ari abavamahanga kandi ko Abahutu n’Abatutsi ntacyo bapfana, ko bakomoka mu moko atandukanye. Kuva muri icyo gihe cy’ubukoloni kugeza ku marembera ya Repubulika ya kabiri ntawigeze yamagana ya mvugo ya Speke n’Abambari be. Kuva kuri Repubulika ya gatatu niho habonetse abantu bavuguruza kuburyo bweruye y’amateka y’ u Rwanda yagoreswe n’Abazungu. Muby’ukuri kuba abantu bose baremeye icyo kinyoma cya Speke ibyo byabaye nk’igisasu cyaje guturika kibyara genoside mu 1994. Kugirango iryo «Tsemba-tutsi» rishoboke, byari ngobwa ko Abatutsi bitwa ko ari abanyamahanga baje kwigarurira igihugu cy’Abahutu. Ubwo habaye kwiyibagiza ko Abahutu nabo bitwaga ko baturutse muri Afurika y’Iburengerazuba, muri za Tchad na Cameruni. Kandi ko abanegihugu ba gakondo ari Abatwa gusa. Turangirize ku ngingo y’ingenzi iri muri ibi byose. Iyo ngingo, inababaje cyane, ni ukubona ko Abazungu aribo batuzaniye umwiryane kandi benshi mu banyarwanda bakawakira nta kuzuyaza.

Chap.II: UMUTUTSI AGIRWA

IGIKORESHO CY’ABAKOLONI

II.1 Abategetsi b’Abakoloni bagize umututsi igikoresho mu butegetsi bwabo

Nkuko twabibonye, Abakoloni bavugaga ko Umututsi akomoka ku Basemite. Aho agereye muri Afurika, byari byoroshye gutegeka Abirabura. Kubera iyo myumvire, ibikomangoma by’Abatutsi byahariwe umwanya wo gufasha Abakoloni gutegeka igihugu. Abakoloni babigize batyo kuko bari bazi ko ibikomangoma bw’u Rwanda rwa kera bari baramenyereye ubutegetsi. Kugirango ubwo butegetsi bushoboke, Abakoloni bahinduye imitegekere ya kera. Iyo mihindurire y’ubutegetsi yadukanywe na Rezida Georges Mortehan mu 1926. Iyo mitegekere yicyaduka yazanye uruhagarara mu gihugu. Yanyagishije abategetsi bose b’Abatwa, b’Abahutu ndetse n’Abatutsi b’imiryango migufi. Alexis Kagame yashoboye kumenya abategetsi b’Abatwa 40 banyazwe muri urwo rugomo ibyo tubisanga mu gitabo cye cyitwa Un abrégé de l’Histoire du Rwanda (Butare, 1972, p.187). Ibyerekeye ayo mahindagura hari n’ahandi tubisoma. Léon Delmas wo m’Umuryango w’Abapadiri Bera yanditse igitabo kirimwo amazina y’Abachefu n’ Abasuchefu bategekaga u Rwanda mu 1950. Mubyo iyo nyandiko igaragaza, harimwo ko ubutegetsi bw’abafasha b’abakoloni bw’icyo gihe bwahariwe abantu bake bo mumiryango ibiri ikomoka ku bwami, ariyo y’Abanyiginya n’Abega. Twibutse ko kuva kuri Ruganzu I Mbwimba watangije uruhererekane rw’Abami b’amateka kugera kuri Kigeli IV Rwabugiri, habayeho Abagabekazi 15, kandi muri abo harimwo 9 bo mu bwoko bw’Abega. Ibyo tubisoma mu gitabo cy’uwo Misiyoneri cyitwa Généalogie de la noblesse (Les Batutsi) du Ruanda (Kabgayi, 1950, p.195-234).

II.2 DUTEGE AMATWI UWO MWANDITSI
« Mu Rwanda habaho amoko atatu : Abatwa, Abahutu n’Abatutsi. Dore uko uburebure bw’abantu bo muri ayo matsinda busumbana, dukurikije uko twabibwiwe na Dr Czekanowsky, incabwenge mu bumenyi bw’amoko, wo muri Komisiyo y’ubushakashatsi yayoborwaga na Le Duc Fréd Adolphe de Mecklemburg mu 1907. Icyo kigereranyo cy’ubusumbane cyagezweho hakurikijwe ubushakashatsi bwakozwe mu ntara nyinshi z’u Rwanda. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko Abatwa bapima uburebure bwa 1m 61, Abahutu bapima 1m 67, kandi nibo benshi mu gihugu. Abatutsi bapima 1m 80, kandi bitwa ko ari ubwoko bw’imfura. Mu baturage 1.800.000 bo mu gihugu cyose, umubare w’Abatutsi ni nka 180.000. Tujanishije bikaba 1%. Muri iki gitabo turerekana amazina y’Abashefu n’Abasushefu bategekaga u Rwanda mu myaka ya 1947-1948». Dore uko ubwo butegetsi bwari buteye:
Abashefu, Abasushefu n’Amoko yabo



Ubwoko


Igiteranyo


Abashefu


Abasushefu

Nyiginya

Eega

Kono


Ha

Siinga


Zigaba

Shambo


Baanda

Cyaaba


Gesera

Abungura

Hinda

242


100

36

13



30

40

60



15

25

75



10

1

23

10
1



4
5

1

1



1

219


90

36

12



26

40

55



15

25

74



9

-


Igiteranyo rusange

640

46


594

Ijanisha : - Abayiginya = 37%

Abega = 16%

Bose hamwe = 53%



II.3 Iyi nyandiko tuyivugeho iki ?
Iyi politiki y’Abakoloni yo guharira ubutegetsi abambari babo imiryango imwe y’Abatutsi bakomoka i Bwami niyo yadukozeho. Byaratinze, Umukoloni yigurutsa ko ari we wari wadukanye ubwo butoneshe bw’abantu bamwe. Ndetse abwitirira Abatutsi bose kandi yari yarabuhaye bake muri bo. Akubitiraho no kwirengagiza ko abo yari yarabuhariye atari bo bari barabimusabye. Akumiro ni uko Abatutsi bose batiriwe ko ari bo bapyinagaje rubanda nyamwinshi. Nyamara birazwi ko mbere y’Ubukoloni, ubutegetsi mu Rwanda ntibwigeze buba umwihariko w’abantu ba agatsiko kamwe. Abategetsi batorwaga mu miryango yose ntagutonesha kurimwo ahubwo hakurikizwa akamaro n’ubushobozi bw’umuntu. Umukoloni, aho bibereye ngobwa ko akosora ya makosa ye, yanyaze Abatutsi bose ntakosa abashinja ; hanyuma abasimbuza Abahutu abonye bose, bashimirwa gusa iryo zina ry’ubuhutu. Izo mvururu mu butegetsi zabaye mu gihe cya Résident spécial Guy Logiest.

Chap.III : UMUHUTU ASIMBURA

UMUTUTSI KU BUTONI BW’ ABAKOLONI

III.1 Umuhutu yemera gusimbura Umututsi ku butoni bw’Abakoloni
Abakoloni bagitangira gutegeka iki gihugu, batoranyije bamwe mu Batutsi bari bamenyereye gutegeka, kugirango babafashe gucunga bene wabo. Igihe rero ibihugu by’Afurika byariho bishaka ubwigenge bw’ibihugu byabo, abategetsi b’Abanyarwanda nabo barabihagurukiye. Abakoloni babibonye birabatangaza cyane bagira bati : Bariya Batutsi twabahariye ubutegetsi tugirango badufashe none dore baratwigaritse. Bamaze kubona ibyo, biyemeza guhindura imigambi y’ubutegetsi, bagakorana naba Bahutu bari barakuye kubutegetsi. Baribwiraga bati twarakosheje dukumira ku butegetsi bariya Bahutu badashaka kutwirukana ahubwo tukabuha ziriya ndashima z’Abatutsi.

Bakosoye rero ya migirire yabo ya mbere bigizayo Abatutsi nuko biyegereza Abahutu. Icyo gihe nibwo amashyaka ya politiki yaratangiye mu gihugu. Abakoloni batoranya gukorana na rimwe muri ayo mashyaka, ryitwa Parmehutu. Nuko bayirundurira ubutegetsi bwose. Kugirango ibyo bigerweho, bazanye Colonel Logiest ngo abibashoborere. Uwo mugabo, mbere yo gutangira akazi ke, yigiriye inama yo kujya gusura Musenyeri Adré Perraudin, umwepisikopi wa Kabgayi. Uwo Musenyeri yari yemeweho, mu Bakoloni ndetse no mu Bahutu, kuba afite ubushishozi mu bibazo bya politiki byariho icyo gihe. Ibyo biganiro tubisanga mu gitabo Colonel Logiest yanditse, cyitwa Mission au Rwanda (Bruxelles, 1988, p.50) yanditse agira ati :




«Nagiye i Kabyayi gusura Musenyeri Perraudin, maze anyakirana ubwuzu bwinshi. Nuko abwira mu magambo asobantutse neza ukuntu igihugu cyari gikeneye gukosora akarengane kari karagiriwe Abahutu».


Twumve Musenyeri André Perraudin nawe uko abivuga muri rwa rwandiko rwe yise Super omnia cartas (Kabgayi, 1959, p.33) : « Mu Rwanda rwacu, ubusumbane bw’Abaturage bushingiye ahanini ku moko. Kubera ko ubukire n’ubutegetsi muri politiki no mu bucamanza biri mu biganza by’Abantu b’ubwoko bumwe».

Amaze kumva izo nama z’Umwepisikopi mukuru w’u Rwanda, Guy Logiest ntiyazuyaje kuzishyira mu ngiro. Yahise anyaga Abashefu n’Abasuchefu bose b’Abatutsi abasimbuza aba Bahutu. Umwarimu witwa Stengers, mu nyandiko yarekanaga cya gitabo cya Logiest, yavuze ibi bikurikira : « Kugirango twumve neza ukuntu haje kubaho u Rwanda rwa gihutu, tugomba kubanza kumva amarere ya Logiest». Ibyo bivuga ko : Logiest aza mu Rwanda, yasanze ari urw’Abanyarwanda bose. Arangije akazi ke, asiga arugize urw’Abahutu gusa. Kugirango abigereho atyo, yashyizeho Leta y’agateganyo ikoze ku buryo tubisoma mu gitabo cya Fidèle Nkundabagenzi cyitwa Rwanda politique (Bruxelles, 1961). Muri icyo gitabo dusangamwo amazina y’abari muri iyo Guverinema y’Agateganyo nkuko tugiye kubibona.

III.2 GUVERINEMA Y’AGATEGANYO
1. Minisitiri w’Intebe = Grégoire Kayibanda

2. Minisitiri w’Uburezi = Grégoire Kayibanda Yafashwaga n’Umunyamabanga wa Leta : Isidore Nzeyimana

3. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu = Jean-Baptiste Rwasibo Yafashwaga n’Umunyamabanga wa Leta : Charles Lees

4. Minisitiri w’Ubutabera = Anastase Makuza Yafashwaga n’Umunyamabanga wa Leta: Franciscus Ackerman

5. Minisitiri w’Imibereho y’Abaturage = Hubert Bovy Yafashwaga n’Umunyamabanga wa Leta: Claver Ndahayo

6. Minisitiri w’Ubuhinzi = Baltazar Bicamumpaka. Yafashwaga n’Umunyamabanga wa Leta: d’Artur Dubois

7. Minisitiri w’Igengamutungo = Joseph de Man. Yafashwaga n’Umunyamabanga wa Leta : Augustin Ndayambaje

8. Minisitiri w’Impunzi = Thaddée Gatsimbanyi (niwe Mututsi wenyine) Yafashwaga n’Umunyamabanga wa Leta : Emmanuel de Jamblinne de Meux

9. Minisitiri w’Imari = Gaspard Cyimana.Yafashwaga n’Umunyamabanga wa Leta : Jacques Dens

10. Minisitiri w’Ingabo = I yo Minisiteri yagumye mu maboko y’Ubutegetsi bw’Abakoloni. Yafashwaga n’Umunyamabanga wa Leta: Dominique Mbonyumutwa

11. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga = I yo Minisiteri yagumye mu maboko y’Ubutegetsi bw’Abakoloni. Yafashwaga n’Abanyamabanga ba Leta babiri: Otto Rusingizandekwe na Aloys Munyangaju



Yüklə 1,1 Mb.

Dostları ilə paylaş:
1   ...   4   5   6   7   8   9   10   11   ...   20




Verilənlər bazası müəlliflik hüququ ilə müdafiə olunur ©genderi.org 2024
rəhbərliyinə müraciət

    Ana səhifə